Abana bagororerwa mu Igororero ry’Abana rya Nyagatare mu Karere ka Nyagatare, bari mu byishimo nyuma y’aho ubuyobozi bw’Urwegp rw’u Rwanda rushinzwe Igorora busangiye na bo Iminsi Mikuru ku bufatanya n’abafatanyabikorwa.
Muri ibyo birori byabaye ku wa Kabiri tariki ya 23 Ukuboza 2025, basabwe kugira imyitwarire myiza kugira ngo bazasubire mu miryango yabo nta cyakongera kubagonganisha n’amategeko.
Abagororerwa mu Igororero ry’Abana rya Nyagatare bishimiye kuba badafatwa nk’ibicibwa, ahubwo hakaba hari ababibuka bakaza kubaha Iminsi Mikuru nk’abandi bana bari mu miryango yabo.
Kwizera Fank yagize ati: “Ndishimye cyane kuba ubuyobozi bwateguye kuza gusangira natwe. Nkurikije igihe maze hano kingana n’umwaka, numvaga hari ibyo ntashobora kubona ntararangiza ibihano harimo no kwizihiza Iminsi Mikuru. Urumva iyo tutabikorerwa nari kuba ndi kwibaza cyane uko nari nsanzwe nizihiza Noheli n’Ubunani ndi mu muryango wanjye. Ndashima ko tutatereranywe.”
Ugiriwabo Jeannette yagize ati: “Ibi birori byo kwizihiza Iminsi Mikuru uretse kwishima byananyigishije byinshi. Kuri njye nk’umukobwa byatumye nongera kubona ko mu Rwanda agaciro k’umuntu ari ntagereranywa n’iyo waba waragonganye n’amategeko nkuko byambayeho. Twahawe Iminsi Mikuru ariko ikirenzeho twaganirijwe, turahumurizwa ndetse twerekwa ko aho turi tutari ibicibwa.
Rev. Sano Stephane, Umupasiteri akaba n’Umunyamabanga Mukuru w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda, yavuze ko banejejwe no gusangira Noheli n’abana bari kugororwa, kuko na bo ari abana nk’abandi.
Yagize ati: “Uyu munsi tunejejwe no kuba dusangiye Noheli n’abana bari kugororerwa mu igororero ry’abana rya Nyagatare. Ni iby’agaciro kubereka hari ababatekereza bakabahumuriza, ikirutaho bakibutswa ububi bw’icyaha. Si ubwa mbere tuje aha kuko umwaka ushize na bwo twaraje, ikitunejeje cyane kuruta ibindi ni uko dusanze hari abana bagororwa bakijijwe ndetse tuzagaruka kubabatiza vuba.”
Yakomeje avuga ko basinyanye amasezerano y’imyaka itatu n’ubuyobozi bwa RCS y’ubufatanye mu bikorwa by’igorora.
Ati: “Twese twifuza ko abantu bahinduka bakagororoka bitabaye ngombwa banagororwa n’amategeko. Ahantu nk’aba rero tubona ari aho kuvugira ubutumwa kandi bukagira umumaro.”
Guha iminsi mikuru abagororerwa muri iri gororero ry’abana byaranzwe n’ubusabane n’ibiganiro bigaruka ku mpanuro no guhumuriza abahagororerwa.
Abana bagororerwa i Nyagatare basabwe kugira imyitarire myiza birinda kongera kugongana n’amategeko baharanira kuzongera gusangirira Iminsi Mikuru mu miryango yabo.
Kizito Jean Pierre, umukozi wa Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Ubutabera Mpuzamahanga n’Ubutwererane, yasabye abana bagororwa kwitwararika kugira ngo bizabafashe kurangiza neza ibihano byabo, Iminsi Mikuru ikurikira bakazayirira mu miryango yabo.
Ati: “Ubutabera bureba icyaha n’uwagikoze. Murasabwa kwitwararika ku buryo nimunasoza ibihano byanyu muzasubira mu miryango yanyu, bityo Iminsi Mikuru nk’iyi mukajya muyizihiriza mu miryango nkuko byari bisanzwe mutarazanwa hano.”
Muri rusange Igororero ry’Abana rya Nyagatare riri kugororwamo abagera kuri 502 abakobwa 22 n’abahungu 480.
Hari ibikorwa bitandukanye bifasha abahagororerwa kuzasoza ibihano byabo batarasigaye inyuma, birimo amashuri kuva mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza kugeza mu wa gatandatu w’yiasumbuye, hari amashami abiri ari yo MCE na MPG, hakaba n’amashuri y’imyuga aho biga ubudozi, ububaji n’ubwubatsi.






