RDC ishyigikira gutoza ingengabitekerezo ya Jenoside urubyiruko rwa FDLR 
umutekano

RDC ishyigikira gutoza ingengabitekerezo ya Jenoside urubyiruko rwa FDLR 

NGABOYABAHIZI PROTAIS

November 5, 2026

Mu gihe abagize Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bazenguruka amahanga bavuga ko umutwe w’abajenosideri wa FDLR wacitse intege kuko ugizwe n’abasaza n’abakecuru, baca ruhinga nyuma bagashyigikira ibikorwa byo kwinjiza abarwanyi b’urubyiruko no kubatoza ingengabitekerezo ya Jenoside. 

Ubuhamya bw’abahoze ari ayobozi bakuru bashya FDLR, urubyiruko n’abana binjijwe muri uwo mutwe, bashimangira ko Guverinoma ya RDC itahwemye kuba umuterankunga w’ibikorwa by’uwo mutwe birimo no kwinjiza amaraso mashya. 

Abitandukanyije n’uwo mutwe bavuga ko inyigisho bahabwaga zitari izo kubategura gusa ku rugamba, ahubwo ko zari zigamije gukomeza imyumvire y’urwango n’amacakubiri, by’umwihariko ku Batutsi, no kubashishikariza kwisuganya bagamije gutera u Rwanda mu bikorwa bikomeza umugambi wo gukora Jenoside.

Bagaragaza ko iyi myumvire yakomeje kubaho no gukura kubera ubuyobozi bwa FDLR butashakaga kureka imigambi yo kurwanya u Rwanda, ariko kandi bakavuga ko uwo mutwe wakomeje kubona ubufasha bw’ibikoresho bya gisirikare, amafaranga n’amahugurwa byaturukaga mu nzego za Leta ya RDC binyuze mu ngabo zayo, FARDC.

Ibi babigarutseho ku wa 3 Ugushyingo 2026, ubwo Umuyobozi Mukuru w’umuryango Trócaire, Seán Farrell, n’abepiskopi Gatolika bo muri Ireland basuraga Ikigo cya  cya Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu Buzima Busanzwe Abari Abasirikare (RDRC), giherereye i Mutobo mu Karere ka Musanze.

Aba bahoze ari abasirikare bakuru bavuga ko intego y’ibikorwa byabo yari ugutera u Rwanda no kwica bamwe mu Banyarwanda, mu mugambi bavuga ko wari ugamije gusubiramo ibyabaye mu 1994, ubwo Abatutsi bicwaga muri Jenoside.

Col. Demobe Wensislas Nizeyimana, wahoze ari umwe mu bayobozi ba gisirikare muri FDLR, avuga ko yagiye i Kinshasa guhura n’abayobozi bamuhaye ibikoresho yagombaga kugeza ku basirikare yari ayoboye mu Ntara ya Équateur.

Yavuze ko ibyo bikoresho byarimo imbunda, amasasu, radiyo za gisirikare, imyenda n’amafaranga, asobanura ko atari ubufasha bwigeze kuba inshuro imwe gusa.

Avuga ko banahawe telefoni zo mu bwoko bwifashisha satellite zabafashaga kuvugana bari mu mashyamba, ndetse n’ibyangombwa byabafashaga gukora ingendo mu mahanga.

Avuga ko na we yahawe pasiporo yamufashije kujya mu Budage mu bikorwa bya FDLR, ndetse n’abandi bagiye bahabwa izibafasha kujya mu Butaliyani.

Yagaragaje ko hari n’amahugurwa ya gisirikare yahabwaga abakiri urubyiruko, ku buryo asanga imikoranire hagati ya FDLR n’ingabo za RDC, FARDC, yari ikomeye.

Lt. Col (Demob) Emilien Mpakaniye, na we wahoze ari Umuyobozi muri FDLR, avuga ko ubufatanye n’ingabo za FARDC bwagaragariraga no mu bikorwa by’ubukungu n’ibyaha byakorwaga n’abagize uwo mutwe.

Yavuze ko bakoranaga mu bikorwa birimo gusoresha abaturage, gusahura inka z’Abatutsi b’Abanyekongo, guhinga urumogi, gucukura amabuye y’agaciro no kwica inzovu muri Pariki y’Ibirunga kugira ngo amahembe yazo acuruzwe.

Mpakaniye avuga ko ibyo bikorwa byinjirizaga FDLR amafaranga menshi, ariko akavuga ko inyungu nyinshi zagendaga mu mifuka y’abayobozi bayo, bigatuma batifuza ko abarwanyi bataha.

Mu buhamya bwatanzwe kandi hagaragajwe ko ibikorwa by’ubucuruzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, gusoresha abaturage n’ibindi byinjizaga uwo mutwe amafaranga abarirwa muri miliyoni 25 z’amadolari ya Amerika ku mwaka.

Ibi byatumaga FDLR ikomeza kugira ubushobozi bwo kubaho no gukomeza ibikorwa byayo, mu gihe abari ku isonga ryayo batashishikazwaga no kurekura abarwanyi ngo batahe mu Rwanda.

Abahoze muri FDLR bagaragaza ko kuba uwo mutwe warakomeje kumara imyaka myinshi mu mashyamba bitatumye uhindura imyumvire wari ufite, ahubwo ko bamwe mu bayobozi bawo bakomeje gukoresha inyigisho z’urwango mu gukomeza guhuza abarwanyi ku mugambi wo gutera u Rwanda.

Kuri ubu, Ikigo cya Mutobo gifite abantu 527 bari muri gahunda yo gusubizwa mu buzimabusanzwe mu cyiciro cya 78, barimo abahoze ari abarwanyi ba FDLR bakuru 228, abana 13 bahoze ari abarwanyi, abo mu miryango yabo 144 n’abari mu nzego za gisivili za FDLR 142.

Muri abo bana 13 bahoze ari abarwanyi harimo abahungu 10 n’abakobwa batatu, babiri muri bobakaba bafite impinja zavutse biturutse ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Abatahutse bishimira icyemezo bafashe 

Abavuye mu mashyamba ya RDC ubu bishimira kuba barafashe icyemezo cyo gutahuka no kongera kubaka ubuzima mu Gihugu cyabo.

Bavuga ko nyuma yo kuva mu bikorwa by’uburwanyi, babonye ko u Rwanda rufite imiyoborere itanga amahirwe ku Banyarwanda, aho bashobora kubana no kwiteza imbere batagendeye ku mateka cyangwa aho umuntu akomoka.

Basaba abakiri mu mashyamba kureba amahirwe bafite yo gusubira mu Gihugu cyabo, bakareka intwaro n’inyigisho z’urwango, bakitabira gahunda zo gutahuka no gusubizwa mu buzima busanzwe.

Bavuga ko gukomeza kuguma mu mashyamba no gukurikira inyigisho zibashora mu ntambara bidatanga icyizere cy’ejo hazaza, mu gihe gutahuka bibaha amahirwe yo kongera guhura n’imiryango yabo no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe Abari Abasirikare (RDRC), Valérie Nyirahabineza, yagaragaje ko abahoze muri FDLR bahabwaga inyigisho z’amacakubiri, aho kubategurira kubana n’abandi mu mahoro, bakigishwa kwisuganya kugira ngo bongere gutera u Rwanda.

Yagize ati: “Ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa ni ibintu byari byarahishwe abahoze mu mashyamba kubera ko mu mashyamba batigeze babigisha kuba umwe, ahubwo babigishaga kwisuganya ngo bongere gutera baze kumara Abatutsi. Gusa nshimira abakomeje kugira ubutwari bwo gutahuka bagaruka mu rwababyaye, nsaba n’abasigaye yo gutahuka.”

Umuyobozi Mukuru wa Trócaire, Seán Farrell, yavuze ko Umuryango ayoboye witeguye gukorana na RDRC mu gufasha abahoze mu mitwe yitwaje intwaro guhindura ubuzima no kubana n’abandi mu mahoro, ashima aho u Rwanda rugeze mu kwiyubaka mu iterambere ndetse na gahunda nziza imaze kugerwaho mu bumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Yavuze ko ubufatanye buzibanda ku kwita ku bari mu kigo cya Mutobo no gukomeza kubakurikirana nyuma yo gusubira mu miryango yabo, kugira ngo babashe kumenyera ubuzima busanzwe.

Yagize ati: “Tuzafatanya mu buryo bubiri, ubwa mbere ni ugufatanya n’Ikigo mu kwita ku baba bari hano, ubundi ni ubwo kuzabafasha mu gihe bazaba bari mu buzima busanzwe tureba niba koko bari kugerageza kububamo neza no kubumenyera.”

Farrell yavuze ko Igihugu cye cya Ireland na cyo cyanyuze mu bihe by’amakimbirane, bityo ko gifite ubunararibonye gishobora gusangiza u Rwanda mu bikorwa byo kubaka amahoro n’ubwiyunge.

Kuva mu 2001, Ikigo cya Mutobo kimaze kunyuramo abantu barenga 13 000 bahoze mu mitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, bakaba barafashijwe mu nzira yo gusezererwa no gusubizwa mu buzima busanzwe.

Perezida wa RDRC Nyirahabineza Valerie, yashimiye abahisemo kwitandukanya n’imitwe yitwaje intwaro bakaba bakomeje gufatanya n’abandi kwiyubakira Igihugu.
Umuyobozi Mukuru wa Trócaire, Seán Farrell

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA