RDC itubahiriza ibyo yiyemeje iracyateye inkeke u Rwanda
umutekano

RDC itubahiriza ibyo yiyemeje iracyateye inkeke u Rwanda

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

February 15, 2026

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rugitewe inkeke no kuba Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ikomeje kurenga ku byo yiyemeje gushyira mu bikorwa mu guhangana n’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba birenga imipaka bikarugiraho ingaruka.

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin, yabikomojeho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Inama ya 39 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yateraniye i Addiss Ababa muri Ethiopia ku wa13-15 Gashyantare,  ubwo bagezwagaho Raporo y’Akanama k’Amahoro n’Umutekano (PSC) ku wa Gatandatu tariki ya 14 Gashyantare 2026.

Muri iyo raporo igaruka ku bikorwa by’ako kanama ndetse n’imiterere y’amahoro n’umutekano muri Afurika hagati ya Mutarama n’Ukuboza 2025, Dr. Nsengiyumva yashimiye abafatanyabikorwa mpuzamahanga umusanzu bakomeje gutanga mu rugendo rwo guharanira kugarura amahoro n’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Ati: “Turashima umusanzu watanzwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu korohereza Amasezenio y’Amahoro ya Washington ndetse na Leta ya Qatar mu gushyigikira Amasezerano y’Amahoro ya Doha.”

Gusa yaboneyeho kuvuga ko u Rwanda rusanga intambwe yatewe n’ibyemejwe binyuze muri izo gahunda zombi bikwiye gushyirwa mu bikorwa n’umutima mwiza ku mpande zose bireba.

Yakomeje agira ati: “Ibyiza byagezweho binyuze muri aya masezerano bikwiye gushyirwa mu bikorwa nta yandi mananiza n’impande zose. Bityo, turacyatewe inkeke n’uko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje kurenga ku byo yiyemeje.”

Dr. Nsengiyumva yavuze ko mu gihe Afurika ikomeje guhura n’ingorane zituma amahoro n’umutekano biyoyoka mu Turere dutandukanye, hari icyizere cyo kwiyemeza gukora ibiganiro, ubuhuza ndetse n’ingamba zigamije kugarura amahoro n’umutekano birambye.

Yavuze ko nubwo u Rwanda rwumvise ibyatangajwe muri raporo, harimo ibintu bitumvikana, bityo ko hazatangwa ibisobauro biboneye binyuze mu nzira zemewe mu bihe biri imbere.

Yashimangiye kandi ko amahoro arambye ku mugabane azashingira ku gukemura impamvu shingiro z’amakimbirane, harimo no gukemura ibibazo by’ubuyobozi, ubusumbane mu bukungu, guheza, no kwirinda kwibasira ubwoko buri mu kaga.

Agaruka ku byabaye mu 2025, Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yaboneyeho kugaragaza ko uyu mwaka wabayemo ibyiza byinshi mu rugendo rwo guharanira amahoro, aho u Rwanda rukomeje gutanga umusanzu ntagereranywa binyuze mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’ubushingiye ku bufatanye n’ibihugu.

Yavuze ko u Rwanda rwakomeje gushyigikira ibikorwa byo kurwanya iterabwoba muri Mozambique no kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santarafurika ari na ko abo rwohereza muri ibyo bihugu batanga umusanzu ukomeye mu kurushaho kunoza amahoro n’umutekano ndetse no kurushaho kunoza imibereho y’abaturage.

Yanagaragaje kandi ko u Rwanda rukomeje kwitabira ibikorwa byo kubungabunga amahoro mu ruhando mpuzamahanga, ku rwego rw’Akarere harimo n’Akarere k’Ibiyaga Bigari.

Yaboneyeho gushimira imbaraga zikomeje gutangwa na AU ndetse n’umusaruro w’Inama yo ku rwego rwo hejuru yabereye i Lomé muri Mutarama 2026 yashimangiye umusanzu wa AU mu gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington n’aya Doha.

Ku birebana n’Amasezerano ya Washington, ku wa 27 Kamena 2025, RDC n’u Rwanda byashyize umukono ku masezerano y’amahoro yibanda ku kubahana no kubaha ubusugire n’ubutaka bw’ibihugu byombi, no gukemura amakimbirane binyuze mu nzira za politiki aho gukoresha intambara.

Naho ku birebana n’ibiganiro by’amahoro bya Doha, ku wa 15 Ugushyingo 2025, Guverinoma ya RDC n’umutwe wa M23 basinye amasezerano y’amahoro i Doha, muri Qatar, hagamijwe guhagarika intambara mu burasirazuba bwa Congo no gutegura inzira y’ibiganiro bya politiki.

Hagati aho, u Rwanda ruzirikana uburemere bw’ibibazo birimo kubera muri Sudani kandi rukaba rushyigikiye abakomeje gusaba ko habaho gutanga agahenge ku mpande zihanganye, ndetse no korohereza ibikorwa by’ubutabazi ari na ko hashyirwaho inzira zihamye zibageza ku mahoro n’umutekano.

U Rwanda rwahagarariwe mu Nama y’Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma y’Akanama gashinzwe Sudani y’Epfo
Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bagarutse ku gucecekesha imbunda ku mugabane wa Afurika

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA