Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe cy’imyaka igera kuri 20 yakatiwe igihano cy’urupfu adahari n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwa Kinshasa , nyuma yo guhamywa ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.
Urukiko rwa Gisirikare rumushinja kuba ari we wihishe inyuma y’ubwicanyi, gufata ku ngufu abagore n’abakobwa, n’ubuhunzi bikomeje gufata indi ntera mu Burasirazuba bwa RDC bwibasiwe n’imitwe yitwaje intwaro irenga 130.
Umushinjacyaha Mukuru Lucien René Likulia ni we wasabiye Kabila igihano cy’urupfu nyuma yo kugaragaza ibihamya bimushinja, anasaba ko n’imitungo ye yose yafatirwa kugira ngo hishyurwe ibyangijwe bisabwa n’abaturage bagizweho ingaruka n’ibyaha ashinjwa bifite agaciro ka miliyari 24 z’amadolari y’Amrerika.
Mu bindi byaha ashinjwa harimo umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi, gukora iyicarubozo n’ibindi byaha by’intambara bifitanye isano n’umutwe wa M23.
Harimo kandi kwifatanya na M23 mu gufata Umujyi wa Goma ndetse n’ibindi bice by’u Burasirazuba bwa RDC, ariko Kabila we ni kenshi yagiye yumvikana ahakana ibirego byose aregwa, anagaragaza intege nke za Guverinoma ya Kinshasa mu birebana n’imiyoborere, ari na yo yatumye agera kuri urwon rwego.