Uwahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) Mutamba Constant, yakatiwe imyaka itatu y’igifungo no gukora imirimo y’agahato.
Mutamba yahamijwe icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta ungana miliyoni 19, wagombaga gukoreshwa mu kubaka gereza nshya ya Kisangani.
Mu gihe cy’urubanza rwe rwose, Mutamba yakomeje guhakana ibyo aregwa.
Mutamba uretse gutakirwa icyo gihano yambuwe uburenganzira bwo gutorwa no gutora mu nzego za Leta mu gihe cy’imyaka itanu.
Urukiko rwamutegetse kuyasubiza mu gihe Ubwunganizi bwe bwari bwasabye ko yagirwa umwere.
Itariki y’isomwa ry’urubanza yari imaze gusubikwa inshuro ebyiri mbere y’uko rutangazwa kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 2 Nzeri.
Mutamba wigeze kuba Minisitiri akaba n’umunyamategeko w’umwuga, yajyanywe mu rukiko arinzwe n’inzego z’umutekano zivuye iwe, nyuma y’uko ku munsi wabanje, yari yashyizwe mu maboko y’abamurindiye mu rugo bitegetswe n’Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko rw’Ikirenga, Firmin Mvonde.
Mutamba yitabiriye urubanza yambaye imyambaro yoroheje ya siporo, inkweto za sandali ndetse n’agapfukamunwa, nk’uko bimaze iminsi bigaragara mu isura ye mu ruhame.