RDC: Uvira hatangiye ibikorwa by’urugomo nyuma yuko M23 ihavuye
Mu Mahanga

RDC: Uvira hatangiye ibikorwa by’urugomo nyuma yuko M23 ihavuye

KAMALIZA AGNES

January 18, 2026

Kuri iki Cyumweru, ibikorwa byo gusahura no gusenyera abaturage byatangiye kugaragara mu Mujyi wa Uvira, uri mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) nyuma  yuko ejo ku wa 17 Mutarama 2026 umutwe wa AFC/M23 utangaje ko wavuye byuzuye muri uwo mujyi.

Abaturage ba Uvira bemeje ko nyuma y’uko uwo mutwe uvuye mu mujyi wafashe mu kwezi k’Ukuboza 2025, wahise winjirwamo n’abarwanyi ba Wazalendo aho bawinjiyemo barasa.

Amafoto n’amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 18 Mutarama yagaragaje abantu bikoreye ibyo basahuye, abandi bari gusenya inzu bayita iz’Abanyarwanda.

Amajwi yumvikanaga muri ayo mashusho bamwe biyamiraga bagira bati: “Musenye!.”

Abandi bati: ”Hano murabona ukuntu bari gusenyera Abanyarwanda. Ni ugesenya buri kimwe abandi bakiba nta na kimwe basize inyuma. Imiryango yose y’uwo bise Umunyarwanda bayisenye.” 

Itangazo ryasomewe rwagati muri uwo mujyi n’Umuvugizi wa AFC/M23 Lawrence Kanyuka, ku wa 17 Mutarama yavuze ko bavanye byuzuye ingabo zabo zari zisigaye muri Uvira zicunga umutekano w’abaturage mu rwego rwo kuwushyira mu maboko y’Ingabo zitabogamye.

Binyuze mu gukura ingabo muri uwo mujyi, Kanyuka yatangaje ko hari ubushake bwa politiki bwo kubahiriza agahenge no kuvuguta umuti w’ibibazo by’umutekano muke bihari.

Uwo mutwe waburiye Imiryango Mpuzamahanga ko hashobora kuba akaga mu Mujyi wa Uvira gatewe n’ingabo   z’u Burundi, umutwe wa FDLR,  Wazalendo, n’abacanshuro bashyigikiye  FARDC; bityo bakaba batozengera kubazwa iby’umutekano wa Uvira kuko bawusize mu maboko y’Imiryango Mpuzamahanga.

Kanyuka yavuze ko kuva M23 yafata Uvira abaturage babayeho mu mahoro, bajya mu mirimo yabo bisanzuye nta rugomo, nta bujura cyangwa ubwambuzi.

Ibyo byemezo bya AFC/M23 byakurikiye ibaruwa yandikiye Umunyamabanga Mukuru wa Loni imumenyesha ko uwo mujyi ugiye gushyirwa mu biganza by’ingabo zidafite aho zibogamiye.

Ku rundi ruhande ariko, Guverineri wa Kivu y’Epfo Jean Jacques Pulusi Sadiki uri  ahagenzurwa na Leta, yabwiye  BBC ko bafite amakuru ko hashobora kuba hari abarwanyi ba M23 bakiri  muri Uvira mu gihe abandi bagiye mu birindiro byabo biri i Sange na Luvungi.

Pulusi yasabye abantu kwirinda urugomo rishingiye ku kwibasira ubwoko bw’Abatutsi n’abandi bitwa Abanyarwanda. 

Abantu bari gusenyerwa no gusahurwa muri Uvira
Abarwanyi ba AFC/M23 basohoka muri Uvira ku wa 17 Mutarama 2026

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA