RDF irashaka inkumi n’abasore binjira mu nkeragutabara
Politiki

RDF irashaka inkumi n’abasore binjira mu nkeragutabara

KAYITARE JEAN PAUL

August 16, 2024

Ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’u Rwanda bwatanze itangazo rishishikariza inkumi n’abasore bashaka kwinjira mu ngabo z’u Rwanda mu rwego rw’abasirikare bagize umutwe w’inkeragutabara.

Itangazo ryashyizwe hanze n’ingabo z’u Rwanda ku wa Kabiri tariki 13 Kanama 2024, rivuga ko abahamagawe ari abo ku rwego rw’inkeragutabara kandi bakaziga amezi atandatu mu ishuri rya Gisirikare Gabiro.

Rikomeza rigira riti: “Abarangije amashuri yisumbuye bagomba kuba bafite imyaka y’amavuko kuva kuri 18 kugeza kuri 25.

Abize amashuri y’imyuga (IPRC) bagomba kuba bafite imyaka y’amavuko itarenze 26. Kubafite ubumenyi bwihariye bize mu ishuri ry’ubuganga, ubuhanga (Engineering) ndetse n’amategeko (Law) babyifuza, bagomba kuba batarengeje imyaka 28 y’amavuko.”

Inkumi n’abasore biyandikisha bagomba kuba ari Abanyarwanda, bafite ubuzima buzira umuze, kuba batarakatiwe n’inkiko, bataragaragara ku rutonde rw’abirukanywe mu mirimo ya Leta, ari indakemwa mu mico no mu myifatire, bafite ubushake bwo kwinjira mu ngabo z’u Rwanda kandi bakazaba batsinze ibizamini bitangwa.

Abiyandikisha basabwa kuba bafite indangamuntu, icyemezo cyerekana ko warangije amashuri atandatu yisumbuye, icyemezo cyerekana ko afite A1 ku bize amashuri y’imyuga (IPRC), ku bafite ubumenyi bwihariye, kwerekana icyemezo ko barangije icyiciro cya Kabiri cya kaminuza (A0).

Bagomba kuba kandi bafite icyemezo cy’ubudakemwa mu mico no mu myifatire gitangwa n’ubuyobozi bw’Umurenge n’icyemezo cyo kuba atarakatiwe n’inkiko.

Itangazo ry’ingabo riri ku rubuga rwa Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda rivuga ko kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kanama 2024, mu rwego rwo gusobanura ibijyanye n’urwego rw’abasirikare b’Inkeragutabara, hari ikiganiro cyateguwe n’ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda gitambuka kuri televiziyo Rwanda.

Abifuza kuba abasirikare b’Inkeragutabara basabwe gukurikirana icyo kiganiro mu rwego rwo kurushaho gusobanukirwa imiterere n’imikorere y’ingabo z’inkeragutabara.

TANGA IGITECYEREZO

  • Karekezi Olivier
    August 16, 2024 at 1:39 pm Musubize

    Abashaka kwinjira munkeragutabara biyandikisha banyuzehe ??

  • Byiringiro Emmanuel
    September 27, 2024 at 1:13 pm Musubize

    1Mutubwire igihe bizarangirira ese umuntu uri kwigah kaminuza yakinjira nyuma akazakomeza amasomo ye?

  • Niragire y es
    September 30, 2024 at 12:34 pm Musubize

    Nonese Akarere ka Kayonza bazangaja ryari cg byararangcoye murakoze

  • Tuyisenge jean dedieu
    October 17, 2024 at 11:19 am Musubize

    Nonese ku iyandikisha banyurahe? Ndi ngoma district murakoze!

  • IRAFASHA Elysee
    February 14, 2025 at 5:38 pm Musubize

    Ndabashuhuje ngabo zuRwanda upfashe gusobanukirwa ukonakwinjira mungabo zurwanda kukondabishyaka kwifatanya namwe kurinda umutekano wigihu murakoze

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA