Abahagarariye inyungu z’ibihugu byabo mu Rwanda (Defence attachés) bahuriye mu nama y’umutekano yabereye ku Kimuhurura ku cyicaro cy’Ingabo z’u Rwanda RDF.
Basobanuriwe uko umutekano w’u Rwanda wifashe haba imbere mu gihugu no hanze yacyo ndetse n’uko RDF ikora ubutumwe bwo kugarura amahoro muri Mozambique muri Repubulika ya Santarafurika.
Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi Mukruu w’ishami rishinzwe ububanyi n’amahanga muri Minisiteri y’Umutekano, Brig Gen KARURETWA Patrick, yashimiye imikoranire myiza igaragara hagati y’abo ba Defence attachés mu Rwanda na Minisiteri y’Ingabo z’Igihugu(MINADEF), bikaba bigirira inyungu u Rwanda n’ibyo bihugu bakomokamo.
Perezida w’Ihuriro rya Defence attachés mu Rwanda, Col Didier CALMANT ukomoka mu gihugu cy’u Bubiligi yagaragaje ko yishimiye ko MINIDEF yabagaragaje amakuru ajyanye n’umuyekano, byanatumye babona umwanya mwiza wo kuganira ku iterambere ry’igisirikare no gufatanya mu kubungabunga umutekano.
Iyo nama yateguwe na MINADEF yitabiriwe na ba Defence attachés 27, bakomoka mu bihugu 27, birimo Uganda Kenya, Tanzania, Egypt, Sudan, Ghana, u Bufaransa, Turukiya, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, u Bushinwa, u Bubiligi, Namibia, Angola, u Butaliyani, Qatar, u Budage, Korea y’Epfo, Polonye, Suwedi, Ethiopia, u Burusiya, Senegal, Denmark, Israel, The Netherlands, u Bwongereza n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).
Mu gutegura iyo nama RDF na MINADEF byari bigamije guhura na ba Defence attachés baba abakorera mu Rwanda n’abakorera hanze yarwo, bakanaganira ku mutekano mu Rwanda, mu Karere ruherereyemo, ku rwego mpuzamahanga, hagamijwe guhuza imvumvire no gufatanya hagati y’ibyo bihugu bahagarariye n’u Rwanda.