RDF na Polisi bagiye gutangiza ibikorwa byita ku iterambere n’imibereho myiza y’abaturage
Imibereho

RDF na Polisi bagiye gutangiza ibikorwa byita ku iterambere n’imibereho myiza y’abaturage

Imvaho Nshya

March 6, 2026

Ingabo na Polisi by’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego bateguye ibikorwa bigamije gufasha abaturage mu mibereho myiza n’iterambere, biteganyijwe ku wa Mbere tariki ya 9 Werurwe 2026.
Ibyo bikorwa bifite insanganyamatsiko igira iti: “Ubufatanye bw’Abaturage, Ingabo na Polisi by’u Rwanda mu bikorwa byo kwizihiza Kwibohora32.”

Ni ibikorwa ngarukamwaka bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, byateguwe mu rwego rwo kwitegura umunsi mukuru wa Kwibohora32, wizihizwa buri tariki ya 4 Nyakanga. Uruhare rw’Ingabo na Polisi mu bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage rugengwa n’amategeko agenga izi nzego, kandi rugaragaza imikoranire yazo n’abaturage mu kubaka igihugu.

Ibikorwa bizakorerwa mu gihugu hose bizibanda ku nkingi z’ingenzi: ubuvuzi, ubworozi, kubakira imiryango itishoboye, kubaka ibyumba by’amashuri, gukwirakwiza amazi meza, kubaka ibiraro, kurengera ibidukikije n’ibindi bifasha abaturage mu buzima bwa buri munsi.

Izo nzego z’umutekano zashimiye abaturage ku bufatanye n’ubwitange badahwema kugaragaza mu bikorwa byo kubungabunga umutekano no guteza imbere u Rwanda, bigaragaza ko iterambere rirambye rishingiye ku mikoranire y’inzego zose.

Ingabo na Polisi mu bikorwa bigamije imibereho myiza n’iterambere by’abaturage

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA