RDF na Polisi y’u Rwanda mu bikorwa bifasha abaturage mu iterambere
Amakuru

RDF na Polisi y’u Rwanda mu bikorwa bifasha abaturage mu iterambere

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

February 28, 2024

Ingabo z’u Rwanda (RDF) na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego, bateguye ibikorwa bizamara amezi atatu byo gufasha abaturage mu mibereho myiza n’iterambere.

Ni ibikorwa biteganyijwe gutangira ku wa Gatanu tariki ya 1 Werurwe 2024, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Imyaka 30 yo Kwibohora, ku bufatanye bw’Ingabo z’Igihugu, Inzego z’Umutekano n’Abaturage mu iterambere ry’u Rwanda”.

Uruhare rw’Ingabo na Polisi by’u Rwanda mu bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage biteganywa n’amategeko agenga izi nzego.

Ni ibikorwa kandi bizibanda mu byiciro bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage hibandwa ku buvuzi, kubungabunga ibidukikije, kubaka ibikorwa remezo, ubworozi no kubakira imiryango itishoboye.

Ingabo na Polisi by’u Rwanda byongeye gushimira abaturage ku ruhare n’ubufatanye badahwema kugaragaza mu bikorwa byo kubungabunga umutekano n’iterambere ry’u Rwanda.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA