RDF na UPDF biyemeje kurwanya ibikorwa bibangamira abaturiye imipaka 
Politiki

RDF na UPDF biyemeje kurwanya ibikorwa bibangamira abaturiye imipaka 

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

November 30, 2024

Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Uganda (UPDF) ziyemeje kurwanya ibyaha n’ibindi bikorwa bibangamira imiryango ituriye umupaka utandukanya ibihugu byombi. 

Buagarutsweho ku wa Gatandatu ubwo hasozwaga Inama ya gatatu yahuje abayobozi b’Ingabo z’u Rwanda n’ab’iza Uganda yaberaga mu Karere ka Musanze. 

Abo bayobozi bemeranyijww gushyira mu bikorwa ingamba zigamije gukumira no kurwanya ibikorwa bibi byose bibangamira imiryango ituranye n’umupaka. 

Murj ibyi bikotwa harimo kwambusa ibiyobuanwenge n’ubundi bucuruzi bwa magendu, icuruzwa ry’abantu n’ibindi byaha ahanini bigira ingaruka ku mibereho n’iterambere ry’abo baturage . 

Agaruka ku musaruro w’inama yahuje abo bayobozi b’ingabo z’ibihugu byombi, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka Maj. Gen. Vincent Nyakatundi yavuze ko ibibazo byambukiranya umupaka bigenda bikemurwa mu buryo bwizewe binyuze mu bufatanhe butaziguye hagati y’abayobozi b’ingabo zikorera ku mupaka. 

Maj. Gen. Nyakarundi yagize ati: “mbere, ibibazo byo ku mupaka byasabaga urugendo rurerure hakazamo za Ambasade cyangwa abayobozi bakuru b’Ingabo ku Cyicaro gikuru i Kigali cyangwa i Kampala. Uyu munsi, abayobozi b’ingabo ziri ku kibuga bashobora kgukemura ibyo bibazo byoroshye, byaba bisaba guhura cyangwa bagahamagarana kuri telefoni.”

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku Butaka Lt Gen Kayanja Muhanga, yashimangiya umusaruro mwiza w’izo nama ku mubano w’ibihugu byombi. 

Yagize ati: “Inama nk’izi zarushijeho kunoza uguhuza ibikorwa n’ubutwererane hagati y’ingabo zacu zombi, bitworohereza gukorana no gukemura ibibazo mu buryo bwihuse.”

Uretse ibiganiro, abitabiriye inama yabereye i Musanze , abitabiriye basuye ibice binyuranye bibimbatiye amateka y’u Rwanda birimo Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ndetse n’Ingoro Ndangamurage y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside. 

Basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatwaye ubuzima bw’abasaga miliyoni mungihe cy’iminsi 100 gusa. 

Nanone kandi bagize amahirwe yo gusobanurirwa ubutwari bw’Ingabo za RPA zahagaritse iyo Jenoside zikanayobora urugendo rwo kongera kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri. 

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA