RDF na UPDF byiyemeje kunoza imikoranire mu gucunga umutekano ku mipaka
Amakuru

RDF na UPDF byiyemeje kunoza imikoranire mu gucunga umutekano ku mipaka

Imvaho Nshya

November 27, 2026

Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Uganda (UPDF) ziyemeje gukomeza gusangira amakuru no kunoza imikoranire mu gucunga umutekano ku mipaka ibihugu byombi bihuriyeho, hagamijwe guhangana n’ibyaha byambukiranya imipaka no kubungabunga ituze mu Karere.

Ibyo byagarutsweho mu nama ya munani y’Abayobozi b’Ingabo zikorera ku mipaka ihuza u Rwanda na Uganda, yabereye mu Karere ka Kayonza, igamije gushimangira ubufatanye, umubano n’icyizere hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.

Ibiganiro byibanze ku isuzuma ry’ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo byafatiwe mu nama zabanje, gusangira amakuru ku mutekano ndetse no guhuza ibikorwa mu guhangana n’ibibazo by’umutekano byambukiranya imipaka.

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Maj Gen Nyakarundi, yashimangiye akamaro ko kunoza imikoranire, gusangira amakuru y’ubutasi no guhuza ibikorwa bya gisirikare mu guhangana n’ibyaha byambukiranya imipaka no kubungabunga umutekano.

Ku ruhande rwa Uganda, Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Felix Busizoori, yashimangiye ko ari ngombwa gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo byafashwe, gusangira amakuru no kurushaho gushimangira imikoranire hagati y’inzego zombi.

Yavuze kandi ko hakenewe uburyo bunoze bwo gusangira amakuru kugira ngo abagizi ba nabi bambukiranya imipaka batabona icyuho bakoresha mu bikorwa byabo.

Iyi nama yongeye kugaragaza ubushake bw’ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda bwo gukomeza ubufatanye no guhuza ibikorwa bya gisirikare, hagamijwe kubungabunga umutekano ku mipaka ibihugu byombi bihuriyeho no guteza imbere amahoro n’ituze mu Karere.

RDF na UPDF byiyemeje gukaza umutekano ku mupaka basangira amakuru mu guharanira ituze mu Karere
Inama ihuza RDF na UPDF yabaye ku nshuro ya Munani yabereye i Kayonza, yahuje abayobozi b’ingabo zikorera ku mupaka ku ruhande rw’u Rwanda na Uganda

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA