RDF yasabye abarenga 800 biga ubumenyi ngiro kurangwa n’indangagaciro z’ubutwari
Amakuru

RDF yasabye abarenga 800 biga ubumenyi ngiro kurangwa n’indangagaciro z’ubutwari

Imvaho Nshya

February 12, 2026

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye hagati y’Ingabo n’Abaturage, Col Désiré Migambi Mungamba yasabye abanyeshuri barenga 854 biga mu Ishuri Mpuzamahanga ry’Ubumenyingiro rya Kigali kwimakaza, indangagaciro z’igihugu no kurangwa n’ubutwari.

Mu kiganiro cyateguwe n’iryo shuri mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu wizihijwe ku wa 1 Gashyantare 2026, Col Désiré Migambi Mungamba yagaragaje ko umurage bakwiye gusigarana bakazanawuraga abazabakomokaho ari ubutwari.

Icyo ikiganiro cyari kigamije kubongerera ubumenyi n’imyumvire ku muco w’ubutwari, ibyiciro by’Intwari z’Igihugu, kubatoza indangagaciro z’ubutwari zibafasha kuba abaturage bize neza kandi bagendera ku ndangagaciro z’igihugu.

Col Migambi yavuze ko u Rwanda rufite umurage ukomeye mu bijyanye n’ubutwari, ashimangira indangagaciro zishingiye ku bikorwa by’ubutwari zirimo ubumwe, ubunyangamugayo no gukunda Igihugu.

Yashimangiye ko izo ndangagaciro ari zo zaranze Abanyarwanda kuva kera kandi zigakomeza kubaka ubumwe n’ubwiyunge, binyuze mu nzego zitandukanye nk’Itorero no mu bikorwa nk’Urugerero.

Yashimiye Intwari z’u Rwanda zitanze mu bihe bitandukanye, agaragaza isano iri hagati y’umurage wazo n’inshingano z’Ingabo zahoze ari iza RPA mu kugarura ubumwe bw’Abanyarwanda, agaciro n’ubusugire bw’igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Col Migambi yashishikarije abo banyeshuri gukomera ku ndangagaciro z’Igihugu zishingiye ku butwari aboneraho  kubasaba kurinda no guteza imbere umuco n’ururimi rw’Ikinyarwanda birinda  kuruvanga  n’indimi z’amahanga.

Umuyobozi Wungirije Uhagarariye inama y’ubutegetsi bw’iryo shuri, Vincent Karake, yashimye ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye bakomeje kubagaragariza, ashimangira ko ikiganiro babahaye gihura n’icyerekezo cy’iryo shuri.

Karake yibukije abo banyeshuri  ko imyitwarire y’ubutwari ihora yibukwa mu mateka, abasaba gukora ibikorwa byiza bizasiga izina ryiza, birinda imyitwarire ishobora kubakururira ingaruka mbi mu buzima bwabo.

Abarenga 800 biga ubumenyi ngiro basabwe kurangwa n’indangagaciro z’ubutwari

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA