RDF yasangiye na ba ‘Defence Attachés’ mu Rwanda mu birori byo gusoza neza umwaka
Politiki

RDF yasangiye na ba ‘Defence Attachés’ mu Rwanda mu birori byo gusoza neza umwaka

ZIGAMA THEONESTE

December 14, 2024

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyasangiye ibirori byo gusoza umwaka neza n’abahagarariye inyungu mu bya Gisirikare mu Rwanda bazwi nka ‘Defence Attachés’ bafite ibyicaro mu Rwanda n’ababifite hanze yarwo.

Ni umusangiro wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 13 Ukuboza 2024, ku Kimihurura ku cyicaro cy’Ingabo z’u Rwanda.

Muri ibyo birori, Brig, Gen. Kanyamahanga Celestin, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo (MoD), wari uhagarariye Minisitiri w’Ingabo, mu ijambo rye yahaye ikaze abahagarariye inyungu za Gisirikare mu Rwanda ( bazwi nka Defence Attachés,) ababwira ko kuba bahari bishimangira umubano mwiza w’u Rwanda n’ibihugu bakomokamo.

Yashimangiye ko ubwo bufatanye bwa RDF na bagenzi babo muri ibyo bihugu bwagize  uruhare runini mu rugendo rw’iterambere rya RDF no gukora kinyamwuga.

Yagize ati: “Twizera ko nta gihugu cyakwifasha cyonyine mu guhangana n’ibibazo by’umutekano bikomeje kwigaragaza. Ni yo mpamvu twese tugomba kwizerana, kumva ko dushoboye, ndetse no kugirana imikoranire hagati y’inzego za gisirikare, kuko twese duhujwe no gutanga umusanzu mu kubungabunga umutekano ku Isi.”

Ibyo birori byateguwe n’Ishami ry’ubufatanye mpuzamahanga bwa gisirikare, bikaba byitabiriwe na ba Defence Attachés, abagenerali bakomeye mu ngabo z’u Rwanda, abasirikare bakuru, ndetse n’abandi bashyitsi batandukanye batumiwe.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA