Inzobere z’abaganga mu gisirikare cy’u Rwanda zoherejwe mu bice byo mu cyaro, zimaze kuvura abantu 32 069 mu mezi atatu ashize.
Ni muri gahunda y’ubufatanye bw’abaturage, Ingabo na Polisi by’igihugu mu bikorwa byo kwimakaza iterambere n’umutekano, yatangiye tariki ya 1 Werurwe 2024, aho abaturage by’umwihariko abo mu cyaro, bo mu Turere 10 tw’Igihugu bavuwe uburwayi butandukanye nta kiguzi batswe.
Iyi ni gahunda igamije gufasha abaturage kuzamura imibereho myiza ndetse n’ubukungu.
Izo nzobere z’abaganga muri RDF zimaze kugera mu Turere dufite igice kinini cy’icyaro, turimo Kayonza, Nyagatare, Bugesera, Rulindo, Gakenke, Karongi, Rutsiro, Gicumbi, Ruhango na Nyamasheke.
Muri ibyo bikorwa by’ubuvuzi izo ngabo zikora harimo gusuzuma indwara no kuzibaga.
Ubuyobozi bwa RDF butangaza ko izo nzobere z’abaganga zimaze kubaga abaturage 2 871 bafite uburwayi butandukanye.
Ni abasirikare kandi batanze inama ku buzima bw’imyororokere ndetse no kurwanya igwingira mu miryango by’umwihariko iba mu cyaro.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibitaro bikuru bya Gisirikare, byagaragaje ko ingabo z’u Rwanda zavuye abarwayi 500 bo mu Turere twa Ruhango na Nyamasheke.
Ni ibikorwa bikomeje, byatangiye tariki ya 29 Mata bikazageza tariki ya 5 Gicurasi 2024, aho ingabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo kuvura abaturage ku buntu mu gihugu hose.
Ni ubuvuzi burimo gutangirwa ku bitaro bya Kibogora, mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba, no mu bitaro bya Kinazi biherereye mu Karere ka Ruhango aho havurwa abarwayi 500 buri munsi.
RDF igaragaza ko izo nzobere mu cyumweru gitaha zizakomereza ibikorwa byo kuvura mu bitaro bya Gitwe.
Serivisi zitangwa muri iyi gahunda by’umwihariko y’ubufatanye bw’ingabo n’abaturage, zikubiyemo kuvura uburwayi bw’amagufwa, kubaga ingingo, ubuvuzi bw’indwara zo mu mubiri imbere, ubuvuzi bw’indwara z’abagore, ubuvuzi bw’amaso, indwara zo mu matwi, izo mu mazuru n’izo mu mutwe.
Ngamije Albert, umuturage wo mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango, yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda wohereje ingabo n’abapolisi kuvura Abanyarwanda nta kiguzi batswe.
Yagize ati: “Nagize ikibazo cyo kutabona neza kandi umuganga w’amaso yanyitayeho, yampaye imiti kandi bizatuma nongera kureba neza. Birashimishije kuvurwa n’aba basirikare b’inzobere mu buvuzi.”
Mukandekezi Beatha, umuturage w’imyaka 59 y’amavuko, ni uwo mu Murenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke, yari arwaye amenyo. Nyuma yo kumenya ko izo nzobere mu buvuzi zizaza kubavura iwabo, yahise yihutira kujya kwivuza mu ba mbere.
Yagize ati: “Nzi ko ubuvuzi nahawe bw’amenyo buhambaye kandi buzankiriza amenyo. Ntabwo nabona uko nshimira izi ngabo, zatuzaniye ubuvuzi bwo ku rwego rwo hejuru, mu cyaro nk’iki.”
Dr Tuyishime Emile, Umuganga ku bitaro by’Intara bya Kinazi, yashimangiye ko abakozi b’ibi bitaro bigiye byinshi kuri izo ngabo zaje gutanga umusanzu mu buvuzi bw’ibyo bitaro.
Yagize ati: “Izi ni serivisi z’intangarugero ndetse n’ubushobozi ntagereranwa bwo kuvura umubare munini w’abaturage, mu gihe gito, ndetse kandi bakazitanga bishimye nk’uko twabibonye, ibi natwe ni byo tugiye kujya dukora mu bikorwa byacu bya buri munsi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Mupenzi Narcisse, yagize ati: “Aho ibi bikorwa bya RDF na Polisi by’igihugu bitangiriye byahinduye isura y’Akarere”.
Yongeyeho ati: “Iyo tuganira twifuza ko ibi bikorwa bihoraho hagakomeza gushyirwa imbara mu kwita ku baturage nk’uko bimeze ubu. Mu karere hari gahunda nyinshi zo kwita ku buvuzi, kwita ku mikurire y’abana bato no kubaka ibikorwa remezo. Ibi bikorwa bizatuzamura ku rwego rushya, nkuko tumaze igihe kinini dushakisha inkunga ihagije yo gushyigikira ibyo bikorwa.”
Ibikorwa by’Ingabo na Polisi mu gufatanya n’abaturage mu iterambere, biri muri gahunda yo kwishimira imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye.
Uretse ubuvuzi, abatishoboye batagira aho kuba bubakiwe inzu 3, hubatswe kandi amarerero 15, hubakwa ibiraro 13, n’ibind.
Hanatanzwe kandi amatungo 800 azafasha abaturage kurwanya imirire mibi, hatangwa amazi n’amashanyarazi ku ngo 327 ndetse hubakwa n’ibindi bikorwa remezo bitandukanye.