Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare, Col. Charles Sumanyi, yatangaje ko Brig Gen. Ezechiel Gakwerere, wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, agikurikiranwa n’inzego z’umutekano kandi ko vuba aha azashyikirizwa ubutabera ndetse akaba ashobora no kuburanishirizwa mu ruhame.
Ibi yabivugiye mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Gashyantare 2026, cyabereye mu nama yo gutangiza icyumweru cyo kurwanya ruswa mu rwego rw’ubutabera, yahuje inzego zitandukanye zikorera mu rwego rw’ubutabera.
Col. Sumanyi yasobanuye ko imyiteguro yo kumushyikiriza inkiko za gisirikare iri gukorwa mu bushishozi.
Yagize ati: “Yari afite umwanya wo hejuru cyane mu buyobozi bwa FDLR kandi afite amakuru menshi ajyanye n’ibikorwa byabo byo mu bihe byashize n’ibiri gukorwa ubu.
Inzego z’umutekano ziracyakomeza kumubaza ibibazo bimwe na bimwe. Mu gihe kitari kirekire kandi kitazwi igihe kizagera, azashyikirizwa ubutabera bwa gisirikare.
Nk’uko mubizi, imanza zacu zibera mu ruhame, kandi buri wese ubyifuza azashobora kuzikurikirana.”
Brig. Gen. Gakwerere, wari ku mwanya wa gatatu mu buyobozi bukuru bwa FDLR, yafatiwe mu mujyi wa Goma muri Mutarama 2025. Nyuma yaho, ku itariki ya 1 Werurwe 2025, yashyikirijwe ubuyobozi bw’u Rwanda n’abarwanyi b’ihuriro rya AFC/M23, rirwanya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Igihe yashyikirizwaga u Rwanda, Brig. Gen. Gakwerere yabwiye itangazamakuru ko akomoka mu yahoze ari Perefegitura ya Kigali-Ngali, kandi ko atuye i Kanyinya, mu Murenge wa Shyorongi.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Gakwerere yari afite ipeti rya Liyetona kandi yari mu basirikare bakoreraga ku Ishuri rya (ESO) i Butare.
Yafatwaga nk’umusirikare wizewe cyane na Kapiteni Ildephonse Nizeyimana, wari Umuyobozi wungirije w’iryo shuri.
Nk’uko bitangazwa n’amasoko y’itangazamakuru atandukanye, BriG. Gen. Gakwerere yari ashinzwe kuyobora abasirikare bashya bazwi ku izina rya “New Formula”, bagize uruhare mu kwica Abatutsi benshi kuri bariyeri no mu bindi bice bitandukanye byahoze ari Perefegitura ya Butare.
Avugwa kandi mu basirikare boherejwe na Kapiteni Nizeyimana mu rugo rw’Umwamikazi Rosalie Gicanda ku itariki ya 20 Mata 1994, aho yiciwe.
Gakwerere anakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Jean-Baptiste Habyarimana, wahoze ari Perefe wa Butare.
Gutegereza ko azitaba ubutabera bifatwa nk’intambwe ikomeye mu kurwanya kudahana kw’abakoze ibyaha bikomeye bifitanye isano na Jenoside ndetse n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Karere k’Ibiyaga Bigari.