Real Madrid yatangaje Kylian Mbappé nk’umukinnyi mushya
Siporo

Real Madrid yatangaje Kylian Mbappé nk’umukinnyi mushya

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

June 3, 2024

Real Madrid yemeje ko yasinyishije Rutahizamu w’Umufaransa Kylian Mbappé nk’umukinnyi mushya wayo, ku masezerano y’imyaka itanu azageza mu 2029.

Iyo kipe yemeje ibi ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Kamena 2024 binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Nyuma yo gutangazwa nk’umukinnyi mushya, Mbappé yatangaje ko inzozi zo gukinira ikipe yakuze akunda zibaye impamo.

Yagize ati: “Inzozi zabaye impamo. Ndishimye kandi nishimiye kwinjira mu ikipe y’inzozi zanjye Real Madrid. Nta muntu n’umwe ushobora kumva ukuntu nishimiye ubu.”

Yakomeje agira ati: “Ntegerezanyije amatsiko menshi yo kubona, Madridistas, kandi mwarakoze kunshyikigira mu buryo budasanzwe.”

Kylian Mbappé w’imyaka 25 yakuze akunda abakinnyi barimo Cristiano Ronaldo wanditse amateka muri Real Madrid ndetse mu bwana bwe, yagiraga amafoto y’uyu mukinnyi afatiraho urugero mu cyumba cye.

Mu kwezi k’Ukuboza 2012, Mbappé wari ufite imyaka 14, yasuye ikibuga cy’imyitozo cya Real Madrid, Valdebebas.

Hejuru y’ibyo, mbere y’uko ajya muri PSG avuye muri Monaco, Madrid yari hafi aho mu biganiro.

Kylian Mbappé watwaye Igikombe cy’Isi mu 2018, ni we ufite agahigo ko gutsindira PSG ibitego byinshi aho yinjije imiliyoni 256 z’amapawundi kuva avuye muri AS Monaco kuri miliyoni 153 z’amapawundi  aho yabanje gutizwa mu 2017.

Iyi kipe yo muri Espagne iheruka kwegukana UEFA Champions League ku nshuro ya 15, iya gatandatu mu myaka 11 ishize, ndetse Mbappé yabwiwe ko akeneye gukina mu ikipe imufasha kurusha PSG yamushingiragaho kandi na bwo kwitwara neza i Burayi bigakomeza kugorana.

Mbappé yageze mu ikipe y’inzozi ze

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA