Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) rwasabye abayobozi b’Uturere twose mu Rwanda gutanga ikiganiro gikumira imyitwarire idahwitse mu mashuri yose, nyuma y’ibyagaragaye mu mashuri byaviriyemo bamwe mu banyeshuri kubura ubuzima.
Mu ibaruwa yo ku wa Kabiri tariki 10 Kamena 2025, uru rwego rwandikiye abayobozi bose b’Uturere rwabasabye gutanga ikiganiro kigaragaramo uburyo abanyeshuri, abarezi n’ababyeyi bateshutse ku nshingano.
Inyandiko y’amabwiriza yo gukumira imico idahwitse igaragara mu mashuri, Imvaho Nshya ifitiye kopi, REB igaragaza zimwe mu ngero z’ibikorwa bidahwitse byakozwe n’abanyeshuri cyangwa n’abarezi.
Iyo nyandiko igira iti: “Hari abanyeshuri bakubise umunyeshuri mugenzi wabo yitaba Imana kandi hari umwarimu, hari umunyeshuri wakubise mugenzi we icyuma bapfuye umwembe maze yitaba Imana, hari abanyeshuri batangiriye abarimu babakoreraho urugomo maze bakomeretsa umwarimu.”
REB ikomeza ivuga ko hari abanyeshuri bannyuzuye bagenzi babo kandi bahagarikiwe n’Umuyobozi ushinzwe imyitwarire ndetse n’abandi birukanywe ku ishuri batumwe amafaranga y’ishuri bamwe bakarara hanze y’ikigo.
Icyakoze ngo hari n’imyitwarire idahwitse igaragara kuri bamwe mu barimu cyangwa abayobozi b’amashuri kandi na yo ikaganisha ku myitwarire mibi iteza ibibazo ku buzima bw’abarimu ndetse n’ubw’abanyeshuri.
Ubuyobozi bwa REB bushimangira ko ibi byakemuka hakumiriwe imyitwarire idahwitse mu bigo by’amashuri. Ibi ngo bisaba ko ubuyobozi bw’ishuri, abarimu, abanyeshuri n’ababyeyi bagira inshingano zabo.
Kugira ngo imyitwarire idahwitse mu mashuri ishobore gucika, REB ivuga ko ubuyobozi bw’ishuri bufite inshingano zo kumenya kuyobora imyitwarire y’abarimu n’abanyeshuri ndetse no guhuza imikorere n’imikoranire hagati y’ishuri n’ababyeyi.
Ni mu gihe abarimu bafite inshingano zo kumenya abanyeshuri bafite imyitwarire idahwitse mu mashuri bigishamo, bakabimenyesha ubuyobozi bw’ikigo, ikindi kandi bagatoza abanyeshuri kwirinda amakimbirane no kubaka umuco w’amahoro.
Abanyeshuri bagomba kwirinda ikintu cyose cyakurura amakimbirane hagati yabo no gukurikiza amabwiriza ngengamyitwarire agenga abanyeshuri ku kigo cyabo.
Ku rundi ruhande, ababyeyi bagomba kumenyesha ubuyobozi bw’ishuri ibibazo by’uburwayi abana bafite kugira ngo mu gihe bari ku ishuri bafashwe.