Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Igihugu cyatangiye kwiyubaka, abantu basubira mu mashuri, ariko amashuri y’inshuke ntayabagaho, hari ibyo bitaga ‘Ibinyoni’.
Cyari icyumba kimwe ku ishuri abana banyuragamo bimenyereza ishuri mbere yo gutangira umwaka wa mbere w’amashuri abanza.
Ni mu gihe kuva mu 2003 kugeza mu 2020, amashuri y’inshuke yatangiye gutera imbere ndetse Politike ya Leta yasabaga ko buri mwana agomba kwiga kandi akagera mu mashuri yisumbuye.
Uburezi bw’u Rwanda bwagiye butera imbere gahoro gahoro, kugeza aho amashuri y’inshuke yakwirakwiye hose ku mashuri, ku nsengero ndetse n’abikorera batangira gushinga amashuri yigenga.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe uburezi bwibanze (REB) rutangaza ko amashuri y’incuke agira uruhare runini mu gukangura ubwonko bw’umwana.
Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Mbarushimana Nelson, yabwiye Imvaho Nshya ko umwana wese ugeze mu kigero cyo gutangira amashuri y’inshuke, agomba kwiga.
Yagize ati: “Turifuza yuko umwana wese ugeze mu kigero cyo gutangira amashuri y’inshuke, agomba kujya mu ishuri kubera ko abana bose dufite mu gihugu nibatangirana n’amashuri y’inshuke […], ubundi amashuri y’inshuke akangura abana ubwonko.”
Akomeza avuga ko mu byo abana biga, harimo ibifasha umwana gutangira gutekereza kubana n’abandi, gutangira kumenya Isi.
Ati: “Icyo gihe ababyeyi bose nitwohereza abana muri aya mashuri y’inshuke, tuzaba tuzi neza ko bazaba bafite umusingi mwiza wo gutangira umwaka wa Mbere, uwa Kabiri, uwa Gatatu bityo za ngamba twihaye zo kumenya ururimi rwacu rw’Ikinyarwanda, icyongereza bazigamo ndetse n’imibare, zigerweho.”
Ubuyobozi bwa REB buvuga ko kumenya imibare ku mwana na byo bimufungura umutwe.
Dr. Mbarushimana agira ati: “Ibyo byose iyo ubimenye urangije umwaka wa Gatatu w’amashuri abanza, icyo gihe utangira gukunda ishuri kandi ntunarite kubera yuko umwana yahawe ibyangombwa byose. Ni n’umwanya mwiza wo gukangurira ababyeyi kubyumva.”
REB isaba abafatanyabikorwa mu rwego rw’uburezi bifuza gufatanya na yo, kwihutira gufatanya na REB hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi.
Minisiteri y’Uburezi yashyizeho umurongo ngenderwaho wo kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri y’inshuke n’icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza.
Umunyarwanda yaravuze ati ‘igiti kigororwa kikiri gito.’ U Rwanda rwashyize imbaraga mu burezi bw’abana kuva mu mashuri y’inshuke kugeza muri kaminuza hagamijwe kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.
Muri Gahunda y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere mu cyiciro cyayo cya kabiri (NST2), Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje ko izongera umubare w’abanyeshuri biga mu mashuri y’inshuke uve kuri 35% ugere kuri 65% mu gushimangira gahunda yo kwita ku burezi bw’umwana kuva akiri muto.
Imibare ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko ibigo by’amashuri y’inshuke byiyongereyeho 6,3% biva ku 3,808 mu mwaka w’amashuri wa 2021/2022 bigera ku 4,051 mu 2022/2023.
Ubwiyongere buri hejuru bwagaragaye mu bigo bya Leta aho byavuye ku 1,136 mu 2021/2022 bigera ku 1,245 mu 2022/23.
Guverinoma y’u Rwanda ni na yo yihariye ibigo byinshi by’abana b’incuke ku rugero rwa 30,7%. Ikurikirwa na Kiliziya Gatolika ifite ibingana na 28,7% mu gihe amatorero y’aba-Protestant yihariye 17,6% na ho ibindi bigo abantu ku giti cyabo bafite n’indi miryango itari iya leta byihariye 15,2%.