REG WBBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ya Basketball ku nshuro ya Kabiri yikurikiranya, nyuma yo gutsinda Kepler WBBC amanota 54-51 mu mukino wa karindwi mu ya nyuma ya Kamarampaka muri Shampiyona ya Basketball mu Bagore.
Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 6 Nzeri 2025, muri Petit Stade i Kigali.
Wari umukino ukomeye hagati y’impande zombi kuko amakipe yombi yanganyaga intsinzi eshatu, buri kipe yasabwaga gutsinda ikegukana igikombe cya shampiyona.
REG WBBC yatangiye umukino neza itsinda amanota menshi, agace ka mbere karangira iyoboye n’amanota 14-10.
Ikipe ya Kaminuza ya Kepler yagurukanye imbaraga mu gice cya kabiri itangira kugabanya ikinyuranyo binyuze muri Nelly Sandra Nsanzabaganwa ndetse mu minota itatu ya mbere banganya amanota 17-17.
Mu minota ya nyuma, Kristina King na Tetero Odile batsindiye REG amanota yayifashije gusoza igice cya mbere iyoboye umukino n’amanota 27 kuri 25 ya Kepler WBBC.
Ikipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ingufu yakomeje gukina neza mu gace ka gatatu, abarimo Odile Tetero na Byukusenge Gloriose batsinda amanota ikinyuranyo kiba 31-25.
Kepler yikubise agashyi itangira kugabanya ikinyuranyo binyuze muri Young Desi-Rae Yvonne watsindaga cyane ndetse banganya 33-33.
Aka gace karangiye Kepler WBBC yigaranzuye REG WBBC iyobora n’amanota 37-35.
Mu gace ka nyuma, umukino warushijeho kwegerana cyane kuko ikinyuranyo kitarengaga amanota atatu.
Umukino warangiye REG WBBC itsinze Kepler WBBC amanota 54-51, yegukana igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu bagore ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.
Muri rusange, iyi kipe y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu imaze kwegukana igikombe cya shampiyona nshuro enye mu mateka yayo 2021, 2022, 2024 na 2025.
Nyuma y’umukino hakurikiyeho umuhango wo gutanga ibihembo ku makipe no ku bakinnyi ku giti cyabo.
REG WBBC yegukanye igikombe yahawe miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda. Ni mu gihe Kepler WBBC yabaye iya kabiri yacyuye miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.
Maiga Kadidia wa wa REG WBBC yabaye umukinnyi wahize abandi mu mikino ya kamarampaka (MVP) aho yatsinze amanota 342 akora Rebounds 239 ndetse n’uw’imikino ya kamarampaka, ahabwa miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda.
Kamba Diakte wa APR WBBC yabaye umukinnyi watsinze amanota atatu menshi (61).
Umugwaneza Charlotte wa APR WBBC yabaye myugariro mwiza wa shampiyona, Uwimpuhwe Henriette wa Kepler WBBC yabaye umukinnyi watsinze amanota menshi muri Shampiyona yose (476).
Cyuzuzo Rebecca wa The Hoops yabaye umukinnyi wazamuye urwego kurusha abandi.
Luis Lopez Hernandez utoza Kepler WBBC Rwaza ni we wabaye umutoza w’umwaka.