REG yijeje abagore n’abakobwa bayikorera gukomeza kubongerera ubumenyi
Inkuru Zamamaza

REG yijeje abagore n’abakobwa bayikorera gukomeza kubongerera ubumenyi

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

March 15, 2026

Mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzahanga w’Umugore, Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu REG yashimye uruhare abagore bafite mu itembere ry’ikigo ndetse ibizeza gukomeza kubafasha kubongerera ubumenyi kugira ngo Ikigo kigire abagore benshi bajya mu nzego zifata ibyemezo.

REG ni kimwe mu bigo bitanga urugero rwiza mu gushyira mu bikorwa Politiki y’uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda, aho abagore bishimira amahirwe yo kwiga no gukurira mu mirimo irimo n’iyafatwaga nk’iy’abagabo kubera umuco, bakanaherekezwa mu rugendo rw’iterambere.

Bamwe mu bagore n’abakobwa bakora imirimo yaba iyo mu nganda cyangwa ingomero z’amashanyarazi, abayageza ku baturage burira amapoto cyangwa bayageza mu ngo z’abaturage, n’abakora mu biro, bishimira ko imirimo yafatwaga nk’iy’abagabo kubera umuco kuri ubu na bo bayikoramo kandi bagashyigikirwa mu buryo butuma batanga umusaruro.

Mukwindi Uwineza Nicole, umwenjenyeri umaze imyaka isaga 10 akora ibijyanye no gutunganya ingufu muri REG, avuga ko yageze kuri byinshi muri iyo myaka haba mu kazi ndetse no mu buzima bwite abitewe no kongererwa ubushobozi.

Mu kiganiro yagiranye na Imvaho Nshya, Mukwindi Uwineza Nicole yavuze ko ubwo yinjiraga muri REG yisanze mu ruganda rutunganya ingufu ari we mukobwa wenyine, akorana n’abagabo gusa, ariko gushyigikirwa n’Ikigo byatumye akomeza gutera imbere mu murimo.

Arashimira ubuyobozi bwa REG bwamwongereye ubushobozi, aho yatangiye ari umukozi wo hasi, nyuma y’imyaka 10 akaba yaragiye azamuka mu ntera ari na ko yongera ubumenyi n’ubushobozi butuma aba umwe mu benjenyeri b’inararibonye mu Rwanda.

Yakomeje agira ati: “Akazi kaba muri REG, akenshi twajyaga tuvuga ngo ni iby’abagabo kubera umuco. Ariko ubu abagore tumaze kuba benshi kubera kongererwa imbaraga tugenda tubona, ndetse n’ibikorwa bitandukanye bitegurwa n’ubuyobozi bw’Ikigo bigamije kwereka umugore ko ashoboye.”

Uyu munsi Uwineza M. Nicole ashinzwe gukora igenamigambi ku ngomero zitanga amashanyarazi zirimo iz’amazi, inganda za gaze, izitanga ingufu zituruka ku mirasire y’izuba n’izindi zitandukanye.

Vuguziga Sharon ushinzwe imikoreshereze y’amavuta y’ibinyabiziga by’Ikigo, na we yishimira ko mu myaka itanu amaze muri REG yabashije kongera ubushobozi, akanazamurwa mu ntera akanishimira ko uyu munsi yungurana ibitekerezo na bagenzi be b’abagabo akazi kakarushaho kugenda neza.

Ati: “Abagore baduha agaciro cyane, kuko mu muco wa kera ntabwo abagore bajyaga mu murimo nk’uko abasore babikoraga ariko twebwe muri REG turi imbere. Baradufasha bakatwongerera ubumenyi, kugira ngo umurimo ugende neza dutange na serivisi nziza ku bakiliya.”

Umuyobozi Mukuru wa REG, Armand Zingiro yashimiye abagore uruhare bagira mu gufasha ikigo kugera ku ntego zacyo bakoresheje ubuhanga, umuhate n’ubushobobozi bitagereranywa bibaranga.

Yashimye kandi ubushake bwa Leta y’u Rwanda n’imbaraga yashyize mu kubaka ubushobozi bw’umugore n’umukobwa mu nzego zose bikaba bigaragarira mu bikorwa by’iterambere bimaze kugerwaho.

Yakomeje agira ati: “REG itewe ishema no gukomeza kongerera ubumenyi abagore n’abakobwa kuko ari yo nkingi yo kunoza umurimo mu buryo bw’umwuga. Bityo rero, turabashishikariza gukoresha amahirwe ahari yo guteza imbere umugore mukayabyaza umusaruro, ikigo kikagira abagore benshi mu nzego zifata ibyemezo no mu mirimo ya tekinike, tugahora ku isonga ntawe usigaye inyuma.

Yijeje ko REG itazahwema gukuraho imbogamizi zose zatuma umugore abangamirwa mu kazi ke bigatuma adatanga umusaruro usabwa.

Ubuyobozi bwa REG bwanahembye abana b’abakobwa biga muri École des Sciences Saint Louis de Montfort Nyanza no muri Collège Sainte Marie Reine Kabgayi, bagaragaje imishinga ya siyansi itanga ibisubizo birambye mu by’ingufu.

Kuri ubu abagore n’abakobwa basaga 300 ni bo bakora muri REG hakaba harimo abenjeniyeri, abatekinisiye, abayobozi n’abakora mu biro, aho bari ku kigero cya 24% by’abakozi bose, mu gihe intego ari iyo kugera nibura kuri 30% by’abagore mu bihe biri imbere.

Abagore bakora muri REG bahawe indabo
Abanyeshuri bahanze udushya mu rwegp rw’ingufu bahawe indabo
Abagore n’abakobwa bakora muri REG bashimye uburyo bashyigikirwa mu mirimo yabo ya buri munsi
Umuyobozi Mukuru wa REG Armand Zingiro, yashimiye aba banyeshuri b’abakobwa abashyikiriza n’ibihembo
Abanyeshuri bagaragaje imishinga bafite itanga ibisubizo birambye mu rwego rw’ingufu
Abagore n’abakobwa bakora muri REG bibukijwe no kubungabunga ubuzima bwabo, babwirwa n’indwara zikunda kubibasira zikanahitana benshi mu Rwanda

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA