Rema Namakula yageze i Kigali gushyigikira The Ben
Amakuru

Rema Namakula yageze i Kigali gushyigikira The Ben

MUTETERAZINA SHIFAH

December 31, 2025

Umuhanzi uri mu bakunzwe muri Uganda Rema Namakula yageze i Kigali aho aje gushyikira The Ben basanzwe ari inshuti mu gitaramo yise The New Year Groove.

Rema yageze ku kibuga Mpuzamahanga cya Kigali ku manywa yo kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Mutarama 2025 aho yakiriwe na Muyoboke n’abandi bagize itsinda rifasha The Ben gutegura icyo gitaramo.

Amakuru avuga ko Rema  ashobora kuba ari mu bahanzi bazafasha The Ben gutaramira abakunzi be dore ko abenshi bakunda indirimbo zabo bari kumwe.

The Ben na Rema Namakula bahuriye mu ndirimbo yiswe ‘This is Love’ yakunzwe n’abatari bake mu Rwanda no muri Uganda. Rema yaherukaga gutaramira mu Rwanda mu 2024.

The New Year Groove ni igitaramo giteganyijwe tariki 01 Mutarama 2026 muri BK Arena.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA