REMA yijeje abana kubatangira ibitekerezo byabo ku mihindagurikire y’ibihe
Amakuru

REMA yijeje abana kubatangira ibitekerezo byabo ku mihindagurikire y’ibihe

KAMALIZA AGNES

August 8, 2025

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA), cyagaragaje ko cyiteguye kuzageza ibitekerezo by’abana n’ingaruka bagirwaho n’ihindagurika ry’ibihe mu Nama Nyakurika yiga ku Mihindagurikire y’Ibihe (Africa Climate Summit) izabera muri Ethiopia ku wa 08-10 Nzeri 2025.

Ni ibyagarutsweho ku wa 07 Nyakanga 2025, mu nama nyunguranabitekerezo yahurije hamwe Abayobozi mu nzego zitandukanye n’abana barenga 70 bo mu Turere twa Musanze, Burera, Ruhango, Nyarugenge, mu Nkambi y’impunzi ya Mahama na Gashora.

Abana bagaragaza ko bagirwaho ingaruka n’imihindagurikire y’ibihe by’umwihariko nk’abatuye mu bice bikunze kwibasirwa n’imyuzure n’inkangu, aho bituma batajya ku ishuri, bagasaba Abayobozi bazitabira iyo nama kuzageza byabo ku bazitabira ibiganiro no kurebera hamwe ingamba zihamye zo guhangana n’iyo mihindagurikire.

Ndacyayisenga Frabrice w’imyaka 14, wo mu Murenge wa Rugarama, Akarere ka Burera, avuga ko bakunze kwibasirwa n’imyuzure yangiza ibihingwa n’ibikorwa remezo bigatuma atajya ku ishuri.

Ati: “Iwacu hakunda kugwa imvura nyinshi no mu Mpeshyi, bituma haba imyuzure, igasenya ibiraro tukabura uko tujya ku ishuri ndetse igatwara n’ibyo ababyeyi bahinze tukabura ibyo kurya bihagije.”

Ndayisaba Obed, w’imyaka 15 wo mu Karere ka Ruhango, asaba ko imbogamizi z’abana zajya zumvwa na zo zigashingirwaho kugena politiki yo kurengera ibidukikije.

Ati: “Ndasaba Abayobozi kujya bumva ibitekerezo by’abana mu kugena politiki igamije kurengera ibidukikije.”

Kayishema Christian, Umukozi  ushinzwe kwigisha ibirebana n’ibidukikije no guhangana n’ihindagurika ry’ibihe muri REMA yijeje ko ijwi ry’abana rizagezwa ku rwego Mpuzamahanga kugira ngo hazafatwe imyanzuro yimakaza uburenganzira bwabo.

Ati: “Twiyemeje gukomeza kongerera abana ubumenyi bujyanye n’imihindagurikire y’ibihe, kugeza ibitekerezo byanyu mu nama zitandukanye harimo na Africa Climate Summit ndetse guteza imbere uburenganzira bwanyu ku bidukikije bisukuye kandi bitanga ubuzima bwiza.”

Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga Urengera Abana (Save the Children), Joanne Musonda avuga ko abana bafite uburenganzira bwo guhabwa urubuga mu gutanga ibitekerezo no gufata ibyemezo bijyanye no kubungabunga ibidukikije.

Ati: “Buri mwana afite uburenganzira bwo gutegwa amatwi, kurindwa no kugira ubuzima bwiza buzira ingaruka zituruka ku mihindagurikire y’ikirere.”

Musonda asaba abantu guha agaciro by’abana mu gihe iyo nama iri gutegurwa ndetse bakazakomeza no kumvwa mu zindi nama mpuzamahanga.

Leta y’u Rwanda ikomeje kubakira abana ubushonbozi mu kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije ndetse no gushaka ibisubizo birambye mu guhangana n’imihindagukire y’ibihe, ndetse muri uyu mwaka abana bagize uruhare mu kuvugurura gahunda z’Igihugu zigamije guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe (Nationally Determined Contributions- NDC.3).

Ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zikomeje kwiyongera ku Isi aho ibihugu bimwe byibasiwe n’ubushyuhe bukabije, imyuzure n’amapfa  bikaba bigira ingaruka ku buzima bw’abantu, ubuhinzi, bikangiza ibidukikije  n’ibikorwa remezo.

Ubwo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yari i Baku muri Azerbaijan, mu nama ya 29 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ibihe (COP29) mu 2024, yavuze ko u Rwanda rwifuza  ko Isi ishyiraho intego nshya zihuriweho mu bijyanye n’ishoramari mu kurengera ibidukikije.

Yagaragaje ko ibyo bikwiye kubaho mu buryo bufatika cyane cyane amafaranga ashyirwa mu bikorwa byo gushyigikira abahuye n’ibihombo biterwa n’ingaruka z’ibihe ndetse no gusana ibyangiritse bikajyana n’ingamba zifatika zo kurwanya imihindagurikire y’ibihe.

Ubushakashatsi bw’ikigo United Nations Office for Disaster Risk Reduction igaragaza ko buri mwaka ku Isi hapfa hagati y’abantu 30.000 na 60.000 bazize ihindagurika ry’ibihe.

Ni mu gihe ikigo ‘Institute for Economics and Peace’ kigaragaza ko uko Isi ikomeza gushyuha imibare y’abazagirwaho ingaruka nubwo bushyuhe ishobora kuzagera kuri 1.2 miliyari bitarenze 2050.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA