Rev Pasiteri Dr Antoine Rutayisire yanyomoje abavuze ko yakoze impanuka
Amakuru

Rev Pasiteri Dr Antoine Rutayisire yanyomoje abavuze ko yakoze impanuka

KAMALIZA AGNES

August 21, 2024

Rev Pst. Dr Antoine Rutayisire yanyomoje amakuru amaze iminsi acaracara ku mbuga nkoranyambaga avuga yakoze impanuka n’umuryango we.

Rev. Pat. Dr Antoine Rutayisire avuga ko makuru atari yo ari ibihuha.

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya yavuze  ko aya makuru na we yatangiye kuyabona ku Cyumweru tariki ya 18 Nyakanga, ariko ngo  ari impuha ahubwo ari muri Sudan y’Epfo aho yagiye kwigisha Abapasiteri bagenzi be.

Yagize ati: “Iyo nkuru ni impuha! Ubu ndi i Juba nagiye kwigisha Abapasiteri bo muri Sudan y’Epfo”.

Dr Rutayisire Antoine yamenyekanye cyane munyigisho zigiye zitandukanye z’iyobokamana mu Rwanda, yahoze ari Umushumba w’Itorero Anglikan Paruwasi Remera aho yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru muri Kamena 2023 ariko akaba agikomeje gukora ivugabutumwa mu buryo butandukanye.

TANGA IGITECYEREZO

  • lg
    August 21, 2024 at 8:39 am Musubize

    Abantu bakxiye kumenyako ibitangazwa kumbuga nkoranyambaga 98% aba ali ibinyoma ibindi alibyo Abantu babagome abatukana abasebanya banyuzaho ubwo burozi bwabo niba bishobora gufungwa ahubwo bizafungwe bazaturega guhonyora uburenganzira ngobwo gufunga ibitangazamakuru bazasakuza bizagere aho biceceke kandi ntacyo bizadutwara aho guhahamura Abantu kwigisha ingeso mbi guha urubuga abafite umurage wingengabitekerezo niba bifungwa bifungwe hasigare ibitangazamakuru bindi birahari naho se warwanya ingengabitekerezo ute uha urubuga ba Nahimana Ndagijima Ingabire nabandi bateramwaku binerahamwebandi ngo nitangazamakuru

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA