Rev. Past. Dr. Antoine Rutayisire yatangajwe mu bashumba bazigisha mu giterane cyiswe Ibisingizo cya korali Baraka isanzwe ikorera umurimo w’Imana kuri ADEPR Nyarugenge.
Ni igiterane kizaba hagamijwe gusingiza Imana cyane ko bakise ‘Ibisingizo’ bakaba biteguye gutanga umunezero ku bazakitabira kuko bazafatanya n’izindi kolari zikunzwe mu Rwanda.
Mu gutangaza abazitabira bagafasha abitabiriye kurushaho gusabana n’Imana bagira ibihe byiza nk’uko ari cyo kigamijwe muri icyo giterane batangaje ko bishimiye kuzabana n’uwo mukozi w’Imana uri mu bakunzwe mu Rwanda.
Banditse bati: “Ni umunezero udasanzwe kongera kuzumva umwe mu bashumba dukunda Rev.Past. Dr Antoine Rutayisire atuganiriza ijambo ry’Imana muri Ibisingizo Live Concert, igiterane cyateguwe na Baraka Choir ya ADPR Nyarugenge, muzaze twongere gusabana n’umubyeyi.”
Baraka ni korali yatangiye ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Paruwasi Nyarugenge, itangirana n’abaririmbyi 12, iririmbira mu cyumba cyo mu Cyahafi. Nyuma abayobozi bababonyemo impano, bahise babazamura bajya kuririmbira Nyarugenge ku rusengero batangira gukora umurimo w’Imana bisanzuye mu rusengero.
Icyo gihe, hari mu 1982 aho batangiriye bitwa Chorale Cyahafi, nyuma mu 1996 baza guhindura izina bitwa Baraka. Iyi korali ni iya kabiri muri korali umunani zibarizwa kuri urwo rusengero, kuri ubu ifite abaririmbyi barenga 100.
Uretse kuba Baraka yarateguye ikaba izanataramira abazitabira icyo giterane hari n’andi makorali atandukanye arimo Besalel Choir ADEPR Murambi, Gatenga Worship Team na The Light Worship Team yatumiwe kugira ngo azayifashe gutuma abazakitabira bagira ibihe byiza bitazibagirana.
Biteganyijwe ko igiterane Ibisingizo Live Concert’ kizamara iminsi ibiri, kizaba ku itariki ya 4-5 Ukwakira 2025, ku rusengero rwa ADEPR Nyarugenge.