Ikipe y’Abasikare barinda Abayobozi bakuru b’Igihugu (RG: Republican Guard) yegukanye irushanwa ry’imikino ya gisirikare nyuma yo gutsinda iy’Abasirikare bo mu mutwe udasanzwe, Special Operation Forces, igitego 1-0 ku mukino wa nyuma wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 31 Mutarama 2026.
Iyi mikino yakinwe mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu wizihizwa buri tariki ya 1 Gashyantare, yatangiye mu mpera z’umwaka ushize muri siporo zirindwi zitandukanye zirimo Umupira w’amaguru, Volleyball, Basketball, Netball, Handball, Kumasha n’Imikino Ngororamubiri.
Abasirikare barinda abayobozi bakuru b’Igihugu (Republican Guard) bageze ku mukino wa nyuma basezereye Ishuri rya Gisirikare rya Nasho (BMTC Nasho) mu gihe Abasirikare bo mu mutwe udasanzwe (Special Operation Forces) basezereye Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako (Rwanda Military Academy-Gako) muri ½.
Isozwa ry’iyi mikino ryitabiriwe n’imbaga y’abatari bake barimo Abayobozi bakuru mu nzego za Gisirikare barimo Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Juvenal Marizamunda; Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga, Umugaba w’Inkeragutabara, Maj Gen Alex Kagame, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe n’abandi bayobozi batandukanye.
Ni umukino watangiye utuje ku mpande zombi, amakipe yombi akinira cyane mu kibuga hagati umupira ukarenga inshuro nyinshi.
Mu minota 20, ikipe y’abarinda abayobozi muri Guverinoma yongereye imbaraga isatira izamu rya Special Force ishaka igitego cya mbere.
Ku munota wa 40, Mutsinzi Daniel wa RG yatezwe mu rubuga rw’amahina na Sibomana Olivier, umusifuzi wo hagati atanga Coup-franc, ariko umusifuzi wo ku ruhande yemeza penaliti.
Iyi Penaliti yinjijwe neza na Kapiteni Ndagijimana Pierre atsindira RG igitego cya mbere.
Igice cya mbere cyarangiye RG yatsinze Special Forces igitego 1-0.
Special Force yagarukanye imbaraga nyinshi mu igice cya kaburi itangira gusatira izamu rya RG ishaka igitego cyo kwishyura.
Mu minota 65, iyi kipe yakomeje gusatira ishaka igitego cyo kwishyura binyuze ku mipira myinshi yatakazwaga na RG ariko bakagorwa no kuyibyaza umusaruro imbere y’izamu.
Mu minota 70, umukino watuje, amakipe yombi agaragaza ko yananiwe kuko nta buryo bufatika imbere y’izamu bwabonekaga.
Ntakindi gitego cyabonetse kugeza umukino urangiye, Republican Guard itsinze Special Forces igitego 1-0 yegukana igikombe cy’irushanwa ry’imikino ya gisirikare mu Ngabo z’u Rwanda.
Umukino wabanje mu cyiciro cy’abagore warangiye Military Police Brigade yegukanye nyuma yo gutsinda Rwanda Air Force ibitego 3-2.
Muri Volleyball, igikombe cyatwawe na Republican Guard yatsinze Task Force amaseti 3-1 naho muri Basketball Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako (Rwanda Military Academy-Gako) n’iryo ryegukanye igikombe itsinze Special Forces amanota 76-73.
Mu Kumasha, ikipe ya mbere yabaye BMTC Nasho yahigitse Special Operation Forces na Task Forces Division naho muri Handball igikombe cyegukanywe na Special Force, ikurikiwe n’ishuri rya Gako na BMT Nasho.






Amafoto:Tuyisenge Olivier









