Urwego rw’lgihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwongereye andi mezi atatu Komite y’Inzibacyuho ya Rayon Sports iyobowe na Murenzi Abdallah, gukomeza imirimo yahawe irimo kuvugurura amategeko no gutegura amatora.
Ku wa 25 Ugushyingo 2025, ni bwo iyi komite y’agateganyo yahawe igihe cy’amezi atatu kugira ngo ivugurure amategeko y’Umuryango Rayon Sports mu nzego zawo no gushyiraho umurongo w’imiyoborere y’umuryango.
Iyi Komite Nyobozi yahuye n’akazi katoroshye harimo gufasha ikipe kubona abakinnyi n’abatoza bashya no kugumana bamwe mu bo isanganywe, kugira ngo yiyubake ihereye mu kibuga.
Ibi bigezeho, aho muri Mutarama Rayon Sports yongeyemo abakinnyi benshi bo kuyifasha kongera imbaraga mu guhatanira igikombe cya Shampiyona iheruka mu myaka umunani ishize.
Nyuma kurema ibyakozwe muri aya mezi atatu bari bahawe yo kuyobora by’agateganyo, bongerewe andi mezi atatu kugira ngo bakomeze kunoza amategeko n’imiyoborere ihamye y’iyi kipe yabaye agatereranzamba.
Iyi komite iyobowe na Murenzi Abdallah ufatanya na bagenzi be barimo Musabyimana Jean Baptiste, Gakwaya Olivier, Akayezu Josée na Me Nubumwe Jean Bosco. Ni ku nshuro ya kabiri Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rugerageza gukemura ibibazo bya Rayon Sports muri ubu buryo, aho byaherukaga mu 2020.
