Ubushakashatsi ngarukamwaka ku miyoborere bwakozwe n’Urwego rw’Imiyoborere, RGB, buzwi nka Rwanda Governance Scorecard (RGS), bwagaragaje ko inkingi y’umutekano n’ituze ikomeje kuza ku isonga.
Muri RGS ya 11, inkingi y’umutekano n’ituze iri ku kigero cya 93.82% muri uyu mwaka ivuye kuri 93,63% mu mwaka ushize wa 2023.
Inkingi yumutekano ikaba ikomeje kuba inkingi ikora cyane kuva RGS yatangizwa. Kuri iyi nshuro ya 11, inkingi y’umutekano n’ituze yiyongereyeho 0.19%.
RGS ni ubushakashatsi bugaragaza uko imiyoborere iba ihagaze mu byiciro bitandukanye bikubiye mu nkingi 8 bukanagaragaza ingamba zafasha gushyiraho politiki ziboneye mu nzego zitandukanye z’igihugu.
Izo nkingi umunani zirimo iyo kugendera ku mategeko; uburenganzira bwa politiki n’ubwisanzure bw’abaturage; uruhare no kwishyira hamwe; umutekano n’ituze; gushora imari mu iterambere ry’abantu n’imibereho myiza; kurwanya ruswa, gukorera mu mucyo no kubazwa ibyo bakora; Ireme ry’imitamngire ya serivisi n’ubukungu n’ubucuruzi.
Inkingi y’umutekano n’ituze nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB),
Ku nshuro ya 10, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB rwatangaje ibipimo by’imiyoborere “Rwanda Governance Score Card, bigaragaza ko urw’umutekano n’ituze rwagize 93,63%.
Ku nshuro ya 9, inkingi y’umutekano yari ifite 95,53%, ku ya 8 yari ifite 95,47%, ku nshuro ya 7 yari ku ijanisha rya 95,44 mu gihe ku nshuro ya 6 umutekano n’ituze byari kuri 94,29%, ku nshuro ya 5 igipimo cyari kuri 94,97%.
Ku nshuro zibanza inkingi y’umutekano n’ituze yari ifite 92,62% ikurikiye igipimo cya 91,96% yabanjirijwe na 91,35%.
Kuri iyi nshuro ya 11ubwo hamurikwaga ubushakashatsi bwa RGS, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, Dr. Doris Uwicyeza Picard, yavuze ko bugamije kugaragaza uko imiyoborere ihagaze ndetse n’uko abaturage bayishimiye binatuyma hashyirwahoi ingamba zituma ibipimo birushaho kuzamuka.
Ati “Ubu bushakashatsi ni kimwe mu bikoresho byashyizweho na RGB mu kuzuza inshingano zo kugenzura neza iyubahirizwa ry’imiyoborere myiza, hagamijwe guhozaho, kugaragariza igihugu uko ihagaze hashingiwe ku ntego cyihaye no kurebera ku ruhando mpuzamahanga.”
Umuyobozi Uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere mu Rwanda UNDP, Dr. Fatmata Lovetta Sesay, yashimye ibyavuye mu bushakashatsi.