RIB yafunze abayobozi Barindwi
Imibereho

RIB yafunze abayobozi Barindwi

Imvaho Nshya

November 3, 2023

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze abayobozi barindwi bakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’ingurane yari agenewe abaturage bo mu Karere ka Rulindo, bagenewe na Leta ubwo hubakwaga umuhanda Rwintare – Gitanda – Muvumo  mu mwaka wa 2021-2022.

Mu butumwa RIB yanyujije ku rubuga rwa X, buvuga ko mu bafunzwe harimo; Abanyamabanga Nshingwabikorwa babiri, uhari ubu ndetse n’uwo yasimbuye kuri ubu ukorera mu Karere ka Muhanga.

RIB ivuga ko hari abandi bakozi bari bashinzwe gutanga amafaranga y’ingurane mu Karere na bo bafunzwe.

Urwego rw’Ubugenzacyaha rwibutsa abashinzwe gucunga umutungo wa Leta ko kuwunyereza cyangwa kuwukoresha icyo utagenewe ari icyaha gikomeye kandi gihanishwa ibihano biremereye.  

KAYITARE JEAN PAUL

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA