RIB yafunze umukozi wa WASAC akekwaho ruswa mu gusaranganya amazi
Amakuru

RIB yafunze umukozi wa WASAC akekwaho ruswa mu gusaranganya amazi

ZIGAMA THEONESTE

August 22, 2025

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), ku bufatanye na Polisi y’Igihugu yafunze Manirakiza Straton wari umukozi w’Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) ushinzwe ibikorwa by’isanwa ry’umuyoboro w’amazi wa Ruhanga mu Murenge wa Rusororo, ukurikiranweho icyaha cya ruswa.

Mu itangaza urwo rwego rwashyize ahagaragara kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Kanama 2025, rwavuze ko yatawe muri yombi nyuma y’ibibazo abaturage barugaragarije bishingiye ku isanganywa ry’amazi.

Iryo tangazo riragira riti: “Uyu afunzwe nyuma yuko abaturage bagaragaje ikibazo cy’isaranganywa ry’amazi ridakorwa neza, byatumye hatangizwa iperereza kuri iki kibazo.”

RIB yakomeje ivuga ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko ubwo habagaho ikibazo cy’igabanyuka ry’amazi, kuva mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka.

Manirakiza bivugwa ko yagiye yaka bamwe mu baturage amafaranga kugira ngo abashyire ku muyoboro uvana amazi ku isoko uyajyana mu mavomero yabo bidaciye ku kigega rusange abandi bafatiraho, binanyuranyije n’amabwiriza ya WASAC.

Urwego rw’Ubugenzacyaha rwakomeje ruvuga ko, “ibi byagize ingaruka ku baturage bafatiraga amazi aturuka mu kigega kiri mu Kagali ka Ruhanga kigaburira imidugudu ine ari yo; Ruhanga, Rugende, Mirama na Nyagacyamo.”

Ubu ukekwaho icyaha afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kacyiru mu gihe iperereza rikomeje hanatunganywa dosiye kuri iki cyaha izashyikirizwa Ubushinjacyaha.

RIB na Polisi baboneyeho kuburira abakoresha inshingano n’ububasha bahabwa mu nyungu zabo bwite kubihagarika kuko bigira ingaruka ku iterambere ry’umuturage n’Igihugu muri rusange ndetse no kuri bo ubwabo kuko bihanwa n’amategeko.

RIB ifatanyije na Polisi ikomeje iperereza ku bikorwa bigayitse nk’ibi mu bindi bice by’Igihugu, inashimira abakomeje gutanga amakuru kugira ngo ababifatirwamo bahanwe nk’uko amategeko abiteganya.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA