Kuva mu kwezi kwa Gicurasi 2025 kugeza mu Ugushyingo, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwagaruje telefoni 431 zifite agaciro k’arenga miliyoni 90 Frw zibiwe mu Mujyi wa Kigali zisubizwa ba nyirazo.
Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry B. Murangira, yavuze ko yashoboye gufata telefoni zibwe zisubizwa ba nyirazo.
Abantu 23 bafashwe mu bihe bitandukanye mu bikorwa RIB yakoze, hagamijwe kugaruza telefoni zibwe. Ni mu gihe abacuruzi 12 bafatanywe telefoni bemera kuzitanga bituma ikurikiranacyaha rihagarara.
Dr. Murangira yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 01 Ukuboza, mu gikorwa cyo gusubiza telefoni abazibwe.
Yagize ati: “Telefoni 127 zibiwe muri Bisi, 80 zibwa zishikujwe, 63 zibwe mu buryo bw’uburiganya harimo no gushukwa, 59 zibirwa ahateranira abantu benshi; mu bukwe, mu nsengero, ahabaye ibyago mu gihe 56 zibiwe mu rugo.”
Urwego rw’Ubugenzacyaha rusaba Abaturarwanda kugerageza kugabanya ibyago byo kwibwa. Urwego rw’Ubugenzacyaha ruvuga telefoni nyinshi zibwa cyane mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko Kimisagara, Kiruhura, Nyakabanda, Nyabugogo, i Ndera ahazwi nko mu Gasima, Nyabisindu, Kiriza, i Kanombe ahazwi nko mu Kajagari.
Abaturage basabwa kubika telefoni mu mufuka kuko ngo telefoni ari agaciro kabarwa mu mafaranga.
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Dr. Murangira, agaragaza ko uru rwego rufite ubushobozi n’ubushake bwo gukurikirana abanyabyaha.
Icyakoze avuga ko abagura telefoni zibwe bibateza ibihombo kandi ko ari bo batuma abiba bashishikarira ibyo bikorwa by’ubujura.
Bamwe mu bari baribwe telefoni bavuga ko nta cyizere bari bagifite cyo kuzabona telefoni cyane ko bari baramaze kugura izindi.
Aphrodis Niyonkuru avuga ko yarii yarabuze telefoni ariko ngo arishimye kuko yongeye kubona telefoni ye nyuma y’amezi 6 ayibwe.
Asobanura ko yibwe telefoni mu kwezi kwa Gicurasi, ayibuze burundu ahitamo kugura indi. Yagize at i: “Njyewe ntabwo narinzi yuko nshobora kuyibona, narinzi ko ibintu byarangiye kuko naguze n’indi.”
Pascal Niyogisubizo avuga ko telefoni bayimwibiye mu rugo mu kwezi kwa Kamena 2025. Agira ati: “Ntabwo bayinkuye mu mufuka cyangwa ngo bayinkure mu ntoki ahubwo bayitwariye mu rugo nijoro turyamye, tubyutse dusanga umuryango urafunguye batwibye.”
Ashimira Urwego rw’Ubugenzacyaha uburyo ikurikirana ibintu by’abaturarwanda bibwa kandi ikabigaruza. Akomeza agira ati: “Njye nta n’iyizere narimfite ko nzayibona ariko ni iby’agaciro ko yabonetse.”
Thérèse Mukanyandwi wibiwe telefoni Kimisagara, avuga ko yayibwe ubwo yari atumye umwana ku muhanda nimugoroba, hanyuma ahura n’umuntu arayimushikuza.
Ati: “Hari ku mugoroba ntuma umwana kujya guhaha, nyimuhaye ngo ajye gukuraho amafaranga ahura n’abantu barayimwiba. Nta cyizere cyo kuyibona byari byararangiye ariko nyine numva barampamagaye ngo yarabonetse.”
Urwego rw’Ubugenzacyaha ruheruka kugaruza telefoni zimwe no kuzisubiza abazibwe mu kwezi kwa Gicurasi, aho yashoboye kugaruza telefoni 332 zifite agaciro ka miliyoni 72.8 Frw.






Amafoto: Olivier Tuyisenge