Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko tariki ya 23 Gicurasi 2024, rwataye muri yombi Gasagure Vital, umukozi ushinzwe ibikorwa remezo mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba hamwe n’icyitso cye Sindikubwabo Evariste.
Aba bombi bakurikiranweho kwakira ruswa ya 500,000 Frw kuri 21,000,000 Frw bari batse rwiyemezamirimo kugira ngo bamuhe isoko.
Gasagure akurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke mu gihe Sindikubwabo we akurikiranyweho kuba icyitso ku cyaha cyo gusaba no kwakira indonke.
Dr Thierry B. Murangira, Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, yahamirije Imvaho Nshya ko abakekwaho ruswa bombi bafungiye kuri Station ya RIB ya Kirehe.
Dosiye yabo yagejejwe mu bushinjacyaha tariki ya 27 Gicurasi 2024.
Ibyaha bakurikiranyweho birimo gusaba no kwakira indonke. Ni icyaha giteganwa n’ingingo ya 4 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.
Baramutse bahamwe n’iki cyaha bakatirwa igifungo kuva ku myaka 5 ariko kitarenze 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
Igihano ku cyaha cyo kuba icyitso kiramutse gihamijwe Sindikubwabo, yahanishwa ingingo ya 4 y’itegeko Nº 059/2023 ryo ku itariki 04 Ukuboza 2023 rihindura itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho risobanura ko icyitso gihanwa hakurikijwe ibihano itegeko riteganyiriza uwakoze icyaha.
Urwego rw’Ubugenzacyaha rushimira abaturarwanda bamaze gusobanukirwa ububi bwa ruswa bagatanga amakuru. Runihanangiriza abantu bakomeje kwishora muri ibi bikorwa bya ruswa, ko uzabifatirwamo atazihanganirwa.
RIB ishishikariza abaturarwanda gutanga amakuru y’aho bakeka ruswa kugira ngo ikomeze kurwanywa mu gihugu.
Ruswa ni icyaha kidasaza igihe cyose ibimenyetso byabonekera, uyiketsweho wese nta cyabuza ko yakurikiranwa nk’uko amategeko abiteganya.
Tuyirenge
May 28, 2024 at 6:56 pmNGEWE ICYONIBAZA UMUNTU WU MUYOBOZI UZI IBIBI BYARUSWA UMUNTU WAGAKWIYE KUBERA ABANDI INTANGA RUGERO MUKURWANYA RUSWA KOKO IBIBYAHA NIBIMUHAMA AHANISHWE IGIFUNGO CYIMUKWIRIYE KUKO RUSWA IGIRA INGARUKA KUBATURAGE IKAMUNGA UBUKUNGU BWA BATURAGE NDETSE NI GIHUGU KUKO RUSWA SI NGEWE ICYONIBAZA UMUNTU WU MUYOBOZI UZI IBIBI BYARUSWA UMUNTU WAGAKWIYE KUBERA ABANDI INTANGA RUGERO MUKURWANYA RUSWA KOKO IBIBYAHA NIBIMUHAMA AHANISHWE IGIFUNGO CYIMUKWIRIYE KUKO RUSWA IGIRA INGARUKA KUBATURAGE IKAMUNGA UBUKUNGU BWA BATURAGE NDETSE NI GIHUGU KUKO RUSWA SI IKINTU.
lg
May 29, 2024 at 9:41 amNumvise ibikorwa remezo nibuka ikintu nashakaga kubaza abayobozi ba Nyamagabe kuva Hasi kugera hejuru munzego zumutekano cyane wo mumuhanda nizindi zishinzwe umutekano byagenze bite ngo ibyapa hafi yabyose byo kumuhanda byibwe kuva Gasarenda kugera Kitabi kuli Centre yubucuruzi kuburyo hasigara hashinze ibyuma gusa nabyo bishobora gukurwaho. Murakoze