Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Nsoneye Emmanuel wari umugenzuzi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) na Uwamariya Beatha ufite uruganda rukora inzoga bakurikiranyweho icyaha cya ruswa.
RIB yatangaje ko Nsoneye akurikiranyweho icyaha cyo kumena ibanga ry’akazi.
Mu butumwa bugufi yashyize ku rubuga rwa X, yagize iti: “Nsoneye yagiye asaba akanahabwa ruswa y’amafaranga na Uwamariya, nyir’uruganda Dusangire Production Ltd rukora inzoga mu Karere ka Bugesera, kugira ngo asonerwe binyuranije n’amategeko mu igenzura rikorwa n’Ikigo Gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti.”
Dosiye zabo zoherejwe mu Bushinjacyaha mu gihe bo ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge n’iya Nyamata.
RIB yaburiye abakora ibintu bitujuje ubuziranenge, ko bakwiye kubihagarika kuko binyuranyije n’amategeko.
Ikomeza kwibutsa kandi abakoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite ko ari kimwe mu bikorwa bihanwa n’amategeko bitihanganirwa na gato.