RIB yavuze impamvu Yampano atafungiwe kugaragara akora imibonano mpuzabitsina
Amakuru

RIB yavuze impamvu Yampano atafungiwe kugaragara akora imibonano mpuzabitsina

MUTETERAZINA SHIFAH

December 1, 2025

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwagaragaje ko impamvu umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano,  atafunzwe nyuma y’aho  amashusho amugaragaza arimo gukora imibonano mpuzabitsina n’umukunzi we agiye hanze, ari uko iperereza ritaragaragaza niba yaragize uruhare mu kuyakwirakwiza.

Nyuma y’aho ayo mashusho akwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, benshi bibazaga impamvu hakurikiranwe abakekwaho kuyakwirakwiza ariko nyirayo we akaba akidegembya.

Bahamyaga ko ayo mashusho iyo umuhanzi Yampano atayifata atari ku jya hanze, bityo akwiye kubiryozwa.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry, kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Ukuboza 2025, yasobanuriye itangazamakuru ko  hashingiwe ku itegeko kugira ngo hafungwe abakurikiranweho abakwirakwije ayo mashusho.

Yagize ati: “RIB ikurikiza uko itegeko riri, ntabwo ikurikiza itegeko uko ryagombye kuba rimeze bishingiye ku byo abaturage bavuga.

Akomeza agaragaza ko hakurikijwe ingingo ya 34 y’itegeko riteganya gukumira no guhana ibyaha bikoresheje ikoranabuhanga igira iti ‘Gushyira ahagaragara amashusho yerekerekeye  imikoreshereje y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urosobe rwa mudasobwa’.

Dr Murangira  ati: “Ntabwo itegeko rivuga kwifata amashusho. Ubwo rero ryakurikijwe uko riri.”

Hagati aho ariko, Umuvigizi wa RIB, Dr Murangira yavuze ko hakomeje iperereza harebwa niba Yampano yaba yaragize uruhare mu gukwirakwiza ayo mashusho, mu gihe byagaragara ko ari byo akazakurikiranwa.

Ati: “Kumva ko Yampano yahanwa biracyakorwaho iperereza niba hari uruhare yaba yaragize mu kuba ayo mashusho yaragiye hanze […], igihe bizagaragara ko hari uruhare yagize rwo kuba aya mashusho yaba yaragiye hanze, we hamwe n’uwo bari bari hamwe bazakurikiranwa.”

Amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora imibonano mpuzabitsina, yashyizwe hanze tariki ya 10 Ugushyingo 2025.12.1

Nyuma y’uko Yampano atanze ikirego  tariki ya 9 Ugushyingo 2025, RIB yahise itangira iperereza, ndetse ku ikubitiro hafunzwe Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man, wafunzwe tariki ya 11 Ugushyingo 2025.

 Kalisa John uzwi nka K. John watawe muri yombi ku wa 14 Ugushyingo 2025. Nyuma hafunzwe Ishimwe François Xavier, ku wa 18 Ugushyingo 2025 acyekwaho kwaka abantu amafaranga kugira ngo abasangize amashusho ya Yampano n’umukunzi we.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, kandi rwatangaje ko rwataye muri yombi Cyprien Uzabakiriho wamenyekanye nka ‘Djihad’ ku mbuga nkoranyambaga na Kwizera Nestor ukunda kwiyita ‘Pappy Nesta’, bakurikiranyweho uruhare mu gukwirakwiza amashusho y’umuhanzi Yampano ari kumwe n’umukunzi we mu buriri batera akabariro.

RIB yasobanuye ko  bafunzwe ku wa Gatatu tariki ya 26 Ugushyingo 2025, bishingiye ku iperereza ryari  rimaze iminsi rikorwa.

RIB ivuga ko izakomeza gukora iperereza kugeza kuri buri wese wakwirakwije ariya mashusho.

Mu Rwanda, Itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.

Ingingo ya 34 ivuga ko gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina, hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha.

Umuntu wese, iyo atangaje cyangwa atumye hatangazwa amashusho cyangwa amajwi yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina, binyuze ku rusobe rwa mudasobwa cyangwa ubundi buryo bw’ikoranabuhanga n’itumanaho; usaba, utoza cyangwa uhamagarira umwana, abinyujije muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa cyangwa umuyoboro uwo ari wo wose, hagamijwe kumukoresha imibonano mpuzabitsina, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1,000,000 ariko atarenze Miliyoni 3.000.000Frw.

Ingingo ya 38 ivuga ko umuntu wese, utangaza, wohereza cyangwa utuma hatangazwa ubutumwa ubwo ari bwo bwose bw’urukozasoni akoresheje mudasobwa, cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri, n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 2,000,0000Frw.

Iyo ubutumwa bw’urukozasoni buvugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo budahuye n’ukuri cyangwa bureba umwana, uwahamwe n’icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1,000,000Frw, ariko atarenze 3,000.0000Frw.

RIB yemeje ko kuba Yampano atarafungiwe amashusho amugaragaza akora imibonano mpuzabitsina hakirikijwe itegeko
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry yavuze ko hagikorwa iperereza ku ruhare rwa Yampano ku mashusho yamugaragaje akora imibonano mpuzabitsina

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA