Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwerekanye abantu 26 biyita “Abameni” barimo abagabo 25 n’umukobwa bose bakekwaho kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, ubwambuzi bushukana n’ibindi byaha.
Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry Murangira, yavuze ko abafashwe ari abo mu Mirenge ya Nyakarenzo na Nkungu yo mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba.
Abagera kuri 80% by’abafashwe, ni abafite abana. Ni mu gihe kandi bari hagati y’imyaka 18 na 54.
Abafashwe bakurikiranyweho ibyaha birimo; gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kwiyitirira umwirondoro, kudasobanura inkomoko y’umutungo n’icyaha cy’iyezandonke.
Mu isesengura ryakozwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, rigaragaza ko ibyaha bakekwaho bakoresheje ikoranabuhanga ariko ngo byakwirindwa.
Ati: “Turi kuva mu byaha bikoreshejwe kiboko tujya mu byaha abantu bakora baciye mu ikoranabuhanga.
Nubwo bimeze bityo, icyo dusaba Abanyarwanda ni ukubima amatwi, gira amakenga ubime amatwi.
Ubu ni ubukangurambaga twatangije ngo tubime amatwi kuko ibi byaha bihera kuko wabateze amatwi ugakurikiza ibyo bagutegetse.”
Urwego rw’Ubugenzacyaha rugaragaza ko abakekwa bakoresha amayeri atandukanye harimo kwiyitirira ibigo by’itumanaho.
Bagahamagara umuntu cyangwa bakamwoherereza ubutumwa bugufi, bumusaba kugira imibare akanda kuri telefoni ye. Aho ni ho bahera bariganya uwo bahamagaye.
Murangira yagize ati: “Hari abashukana bakabeshya ko bayobeje amafaranga bagasaba umuntu kuyabasubiza, cyangwa bagatera ubwoba ko bafungisha konti ya momo y’uwo bashaka kuyatwara n’andi mayeri menshi.”
Urwego rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko abantu 26 bafashwe bamaze kuriganya miliyoni 30 Frw. Miliyoni 15 Frw muri zo zaragarujwe mu gihe miliyoni 10 Frw zafatiriwe mu mitungo yabo.