Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda, Umujyi wa Kigali n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA), batangaje ko bafashe ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge n’ibitemewe bifite agaciro ka miliyoni zisaga 106 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Ni mu bikorwa byiswe Operation Usalama bigamije guhangana n’ibicuruzwa bya magendu, hakaba hahise hangizwa ibifite agaciro ka miliyoni 104 z’amafaranga y’u Rwanda n’ababifatiwemo bacibwa amande ya miliyoni zisaga 107 Frw.
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thiery yavuze ko kuba rwiyemezamirimo bidatanga uburenganzira bwo kudakurikiranwa n’amategeko, kuko hari benshi bitwikira uwo mutaka bagakora ibinyuranye n’amategeko birimo gucuruza ibitujuje ubuziranenge.
Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 20 Ukwakira 2025, ubwo hagaragazwaga ibyavuye muri gahunda ngarukamwaka izwi nka ‘OPERATION USALAMA XI’ igamije kugenzura ubuziranenge bw’ibicuruzwa bihabwa umuguzi.
Ni gahunda ikorwa ku bufatanye n’ibigo bitandukanye birimo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (FDA), Polisi, Ikigo cy’igihugu gishinzwe kerengera Umuguzi n’Ihiganwa ry’Abacuruzi, RICA, Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
RIB yatangaje ko mu gihe cy’icyumweru kimwe yafashe ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge n’ibitemewe bifite agaciro ka 106 728 473 Frw ndetse hafungwa inganda enye n’ahacururizwa imiti (Pharmacie) umunani.
Mu nganda zahagaritswe by’agateganyo n’ibicuruzwa byazo bigakurwa ku isoko harimo urwitwa Joyland company Ltd rwatunganyaga umutobe (Juice) uzwi nka SALAMA, ku bwo gukora mu buryo butujuje ubuziranenge no gukora bimwe mu bicuruzwa birimo sitiruwaya (steel wire) nayo izwi nka SALAMA badafitiye uburenganzira.
Bakavuga ko byahise bikurwa ku isoko bakanagira inama uwaba yarayiguze kuyimena.
Muri ibyo hahise hangizwa ibifite agaciro ka miliyoni 104 Frw ndetse abantu babifatiwemo baciwe amande angana na 107 824 663 Frw. Abacuruzi n’abandi babigizemo uruhare babifatiwemo bagatabwa muri yombi mu gihugu hose ni 72, mu gihe abandi bagishakishwa.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thiery yagiriye inama ba rwiyemezamirimo ko bakwiye gukora nkuko itegeko ribigena kuko na bo amategeko abareba.
Yagize ati: “Kuba rwiyemezamirimo ntibiguha ubudahangarwa bwo kudakurikiranwa n’amategeko igihe cyose wayarenzeho cyangwa ngo biguhe ububasha bwo kudakurikiza icyo amategeko ateganya, rwiyemezamirimo ntabwo agomba kurutisha inyungu ze bwite ubuzima bw’Abanyarwanda.”
Uyu muyobozi yakomeje asaba abayobozi b’Inzego zibanze n’abaturage muri rusange kudahishira icyaha cy’ubugome ndetse bagatanga amakuru ku gihe kuko byose ari inshingano z’umuturage n’umuyobozi mwiza.
Dr Nyiringabo Eric umukozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (FDA), avuga ko ibyafashwe bitujuje ubuziranenge byavanywe ku isoko asaba abaturage kuba maso.
Ati: “Bikimara gufatwa byatesheje agaciro ibyangombwa bari barahawe, tunabasaba kugarura ibicuruzwa byabo bakabikura ku isoko kuko ni bo bazi aho bari barabigurishije.
Abaturage kandi barasabwa kujya babanza kugenzura ibyo bagiye kugura bakareba igihe byakorewe n’igihe bizarangirira.”
Uretse uruganda rwakoraga umutobe wa SALAMA rwafunzwe by’agateganyo hanafunzwe urwitwa SKY BREWERY LTD rwenga inzoga yitwa Intwari, hanagaragazwa ibindi bicuruzwa birimo amavuta ahindura uruhu, isukari y’inkorano, inzoga z’inkorano, ikinyobwa cya Ethanol cyifashishwa mu gukora ibinyobwa bisembuye, n’ibindi bitujuje ubuziranenge.
Abafashwe 72 barimo 15 bo mu Mujyi wa Kigali. Muri rusange hafunzwe inganda 8 zikora ibitujuje ubuziranenge na farumasi 4 zari zifite imiti yarengeje igihe.