RIB yihanangirije abanyamakuru batukana kuri mikoro yitsa kuri Rugaju na Lorenzo
Amakuru

RIB yihanangirije abanyamakuru batukana kuri mikoro yitsa kuri Rugaju na Lorenzo

SHEMA IVAN

March 10, 2026

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwihanangirije abanyamakuru badakora kinyamwuga by’umwihariko aba siporo, rwitsa kuri Ndayishimiye Rugaju Reagan ukorera Radio Rwanda na Musangamfura Lorenzo wa SK FM bamaze iminsi baterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga yiganjemo guharabikana no gutukana.

RIB yibukije abo banyamakuru n’abandi bakora ibintu nk’ibyo ko bigize ibyaha kandi  ko ari ubwa nyuma bihanangirijwe, ishimangira ko abazagaragaraho ibyo bikorwa bagiye kujya bakurikiranwa n’inzego zibishinzwe hisunzwe amategeko.

Mu minsi ishize Lorenzo yumvikanye avuga ko hari umunyamakuru wa Radio y’igihugu wamwise amazina ataramushimishije arimo Wazalendo.

Ibyo byaje nyuma y’uko Rugaju Reagan na we yari yifashe amashusho ayashyira ku rubuga rwe rwa Instagram atangaza amagambo arimo kugaragaza ko mugenzi we Lorenzo adashoboye kandi ari we wirukanishije inshuti ye Ngabo Roben wari uherutse gusezera ku mwanya wo kuvugira ikipe ya Rayon Sport.

Ayo magambo yatumye abakurikira imbuga nkoranyambaga bakomeza kwibaza ku mubano w’abo banyamakuru ndetse bakanagaragaza ko ayo magambo batangaza adakwiye.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Werurwe Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B. Thierry, yibukije abanyamakuru ko mikoro bavugiraho ifite agaciro gakomeye bityo bakwiye kuyubaha birinda kuyikoreraho ibitajyanye n’amahame y’umwuga kandi bakanubaha ababakurikira.

Uyu muyobozi yavuze ko Rugaju Reagan wa RBA na Lorenzo Musangamfura wa SK FM, bakabaye barigiye kuri bakuru babo [Sam Karenzi na Regis Muramira bateranye amagambo na bo kuri Radio mu mwaka ushize wa 2025] RIB igeraho ibihanangiriza.

Dr Murangira yasabye abanyamakuru bose kwirinda ikintu cyose cyatuma bahanganisha abakurikira ibitangazamakuru bakorera.

Ati: “Ba Lorenzo Musangamfura na Reagan Rugaju, buriya ntacyo mwigiye kuri bakuru banyu? Nta somo mubona? Murangwe n’ubupfura nk’uko amazina yanyu avuga. Muvuge urubuga rw’imikino, muryohereze abantu, mureke guhanganisha abafana.”

Yunzemo ati: “Muzi agaciro ka mikoro? N’undi wese ukoresha imbuga nkoranyambaga ufata mikoro, muzi agaciro n’uburemere bwayo? Niba ufite abantu 3000 bagukurikira, iyo ufashe mikoro uvuga, ubwo uba ukoresha inama abantu 3000. Noneho hari n’abagejeje kuri miliyoni. Si byo? Iyo ufashe mikoro uvuga, uba ukoresha inama abantu 1.000.000. Icyo mujye mucyibuka.”

Uwo muburo wa RIB, uje ukurikira itangazo Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) na ryo ryasabaga abanyamakuru by’umwihariko aba siporo gukora kinyamwuga bakirinda amarangamutima mu kazi kandi bakareka kubangikanya akazi k’itangazamakuru bakora no kuba abavugizi b’amakipe.

Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B Thierry yaburiyr abanyamakuru batukana kuri mikoro ko bigize icyaha ndetse ko bagiye kujya bakurikiranwa n’amategeko

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA