RICA ifasha u Rwanda guteza imbere ubuhinzi bugezweho mu cyerekezo 2050- Dr Ngerente
Uburezi

RICA ifasha u Rwanda guteza imbere ubuhinzi bugezweho mu cyerekezo 2050- Dr Ngerente

ZIGAMA THEONESTE

September 20, 2024

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yavuze ko kaminuza y’Ubuhinzi n’Ubworozi butangiza ibidukikije, RICA, ikomeje gufasha u Rwanda guteza imbere ubuhinzi b’umwuga mu gushyigikira icyerekezo 2050.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Nzeri 2024, ubwo yayoboraga umuhango wo guha impamyabumenyi abanyeshuri 81 barangije mu Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi butangiza ibidukikije (RICA).

Dr Ngirente yashimiye inshuti y’u Rwanda, Howard Graham Buffett washinze ishuri rya RICA, ashimangira ko rifasha mu iterambere ry’ubuhinzi bw’u Rwanda, mu cyerekezo 2050.

Ati: “Duha agaciro umusanzu wanyu ukomeye mu guteza imbere ubuhinzi, ni ingenzi mu kuzamura umusaruro mbumbe w’Igihugu cyacu, kandi ni inzira iboneye yo kugabanya ubukene.”

Yongeyeho ati: “Akamaro ko kubungabunga ubuhinzi, hagamije kugera ku ntego z’iterambere rirambye. U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ibikorwa ngiro mu buhinzi hagamijwe kwihaza mu biribwa, no kubona umusaruro uhagije.

Mu by’ukuri ntabwo twazagera ku cyerekezo 2050, tutubatse urwego rw’ubuhinzi rugezweho rufatiye runini kugera ku kwihaza mu biribwa, ndetse no kuzamura ubukungu bw’u Rwanda.”

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yasabye abanyeshuri barangije muri kaminuza ya RICA, ko ubumenyi bahawe bakwiye kububyaza umusaruro bateza imbere ubuhinzi kandi ko byagaraye ko batangiye kubigaragaza.

Ati: “Mwize siyansi zose zigana ku buhinzi, mwiga no kuzikoresha mu buhinzi zigenewe. Ntabwo mwize siyansi zo muri Laboratwari gusa ahubwo mwize kuzishyira mu bikorwa, ni icyo Guverinoma yabifuzagaho kandi mwarabitweretse.”

Dr Ngirente yashimiye ababyeyi bafashije abo banyeshuri kwiga muri iri shuri ry’icyitegererezo cya RICA, kuko abaryizemo bagiye gutanga umusanzu ukomeye mu guteza imbere ubuhinzi.

Umuyobozi wa RICA, Dr. Ron Rosati, yabwiye abarangije amasomo ko ubu batakiri aba RICA ahubwo babaye abagomba gushyira mu bikorwa ibyo bize mu kuzana impinduka zifuzwa mu buhinzi n’ubworozi bwo mu Rwanda, Afurika no hanze yaho.

Ati “Uyu ni umunsi wo gushimirwa umurava, umuhate n’ibyo mwigomwe muri iyi myaka itatu ishize. Ni umunsi wo gusoza urugendo rwanyu nk’abanyeshuri, ukaba intangiriro ry’impinduka nziza mugiye kuzana mu Isi.”

Umunyeshuri urangije muri RICA, Mugisha Danny, yashimiye Perezida Kagame na Haward Buffet, babahaye amahirwe yo kwiga muri iryo shuri.

Yashimiye kandi umuryango wa RICA muri rusange ku bwo kwitanga bakabaha amasomo ndetse n’abafatanyabikorwa babahaye ubumenyi mu imenyereza mwuga.

Yibukije bagenzi be ko basoje amasomo kandi ko ari igihe cyo gushyira mu bikorwa ibyo bize aho yavuze ko byinshi baje batabizi none ubu babaye abanyamwuga muri byo.

Yagize ati: “Tugitangira twatinyaga inka, ariko ubu benshi babasha no kuzikama. Reka tugende ibyo twigishijwe byose tubigaragaze kandi twizeye ko tuzabigeraho”.

Iyi Kaminuza mpuzamahanga ya RICA, ifite umwihariko wo kuba ari yo ya mbere muri Afurika yigisha ubumenyi ngiro mu by’ubuhinzi n’ubworozi bubungabunga ubutaka n’ibidukikije muri rusange.

Icyiciro cya mbere cy’abanyeshuri 81 muri 250 baryigamo ni bo barangije amasomo yabo.

Kaminuza ya RICA abayigamo babasha kurangiza amasomo yabo bakoresha ikoranabuhanga rigezweho mu buhinzi n’ubworozi, bigakorwa hatangijwe ibidukikije, ikaba yarashinzwe ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’Umuryango Howard G. Foundation.

Abanyeshuri bemerewe kwiga muri RICA bahabwa buruse y’ubuntu y’imyaka itatu, ikubiyemo amafaranga y’ishuri, ubwishingizi bw’ubuzima, aho kuba n’amafunguro.

Howard G. Buffet, ni we wateye inkunga umushinga wo gushinga iri shuri ry’icyitegererezo mu buhinzi n’ubworozi, riri ku rwego mpuzamahanga, aho yatanze miliyoni 87.6 z’Amadolari y’Amerika, agenewe kubaka iryo shuri n’ibikorwa byaryo mu myaka itanu, ndetse yongeraho izindi miliyoni 40 z’amadolari y’Amerika yo kurifasha.

Umuryango wa Buffett Foundation, usanzwe ugira uruhare mu buhinzi mu Rwanda, aho mu 2015 wiyemeje gushora miliyoni 500 z’Amadolari mu bikorwa bigamije guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda. Kaminuza ya RICA iri ku butaka bwa hegitari zisaga 1 300 aho igice kinini cyabwo ari imirima ari nayo abanyeshuri bigiraho.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA