Richard Nyirishema yahererekanyije ububasha na Nelly Mukazayire
Politiki

Richard Nyirishema yahererekanyije ububasha na Nelly Mukazayire

SHEMA IVAN

December 24, 2024

Uwari Minisitiri wa Siporo Nyirishema Richard yahererekanyije ububasha na Nelly Mukazayire wamusimbuye kuri uwo mwanya.

Uyu muhango w’iherekanyabubasha wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ukuboza 2024, ku cyicaro gikura cya MINISPORTS i Remera mu Karere ka Gasabo.

Ku wa 20 Ukuboza 2024, ni bwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma by’umwihariko muri Minisiteri ya Siporo aho Nyirishema Richard wari Minisitiri kuva muri Kanama 2024 yasimbuwe na Nelly Mukazayire kuri izo nshingano.

Mukazayire yahawe izo nshingano nshya, yari asanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo.

Ni mu gihe Rwego Ngarambe wari umaze igihe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere rya Siporo muri Minisiteri ya Siporo yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri.

Undi wahawe inshingano ni François Régis Uwayezu yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Ministeri nyuma yo gutandukana na Simba SC yari abereye Umuyobozi Mukuru.

Minisitiri Mukazayire ni impuguke mu by’ubukungu akaba yari asanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo. Yabaye Umuyobozi Wungirije wa RDB guhera muri Werurwe 2023.

Mbere yaho yari umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama, Rwanda Convention Bureau.

Yabaye kandi Umuyobozi Mukuru wungirije mu Biro bya Perezida wa Repubulika. Mbere yaho Mukazayire yabaye umushakashatsi wa politiki mu ishami ry’ubukungu mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bukungu ndetse n’impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu micungire ya Politiki y’Ubukungu.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA