Richard Tusabe yahererekanyije ububasha na Godfrey Kabera
Politiki

Richard Tusabe yahererekanyije ububasha na Godfrey Kabera

SHEMA IVAN

December 24, 2024

Uwari Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Imari ya Leta muri Minisiteri y’Imari n’Ingenamigambi Richard Tusabe yahererekanyije ububasha na Godfrey Kabera wamusimbuye kuri uwo mwanya.

Umuhango w’ihererekanyabubasha wabaye kuri uyu wa kabiri tariki 24 Ukuboza 2024, ku cyicaro gikuru cya Ministeri y’Imari n’ingenamigambi uyoborwa na Minisitiri Yusuf Murangwa.

Ku wa 20 Ukuboza 2024, ni bwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma harimo na Minisiteri y’Imari n’Ingenamigambi aho Godfrey Kabera yagizwe Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Imari ya Leta asimbuye Richard Tusabe Kuri uyu mwanya kuva muri Gashyantare 2020.

Kabera yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe igenamigambi n’ubushakashatsi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA