Rickman yamaze gutandukana na Sheilah Gashumba
Amakuru

Rickman yamaze gutandukana na Sheilah Gashumba

MUTETERAZINA SHIFAH

May 21, 2024

Umuhanzi ukunzwe muri Uganda Derrick Ddungu uzwi nka Rickman yatangarije abakunzi be ko yamaze gutandukana na Sheilah Gashumba kuko batagikorana nk’ushinzwe umubano rusange mu bikorwa bye (Public Relations).

Mu itangazo yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Rickman yavuze ko Sheilah bari bakoranye igihe, ariko kuri ubu bakaba bahagaritse iyo mikoranire kuko atakibarizwa mu bujyanama bwa Sheilah Gashumba Music PR Management (SG music PR)

Yagize ati: “Ku banshyigikiye, inshuti n’umuryango wanjye, ndashaka kubamenyesha ko guhera ku wa mbere tariki 20 Gicurasi, nta kibarizwa mu bujyanama bwa Sheilah Gashumba Music Pr Management ( SG Music PR).”

Yakomeje agira ati “Ndashaka gufata umwanya nkashimira ubuyobozi bwa Sheila Gashumba PR Management ku bwo kunyizera mukampa amahirwe tugakorana mu gihe cy’imyaka ibiri yari ishize, mukamenyekanishiriza ibihangano, byatumye ndushaho gutera imbere, nishimiye ko nkomereje mu ikipe ya Trent Music International, ntegerezanyije amatsiko ahazaza hampishiye.”

Uyu muhanzi atangaje ibi nyuma y’uko tariki 11 Gicurasi 2024, abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Sheilah Gashumba yari yatangarije abakunzi be ko yatandukanye na Rickman bari bamaze igihe bari mu rukundo.

Muri ubwo butumwa yagiraga ati: “Nubwo iki cyemezo gishobora gutungura bamwe muri mwe kikanababaza, ariko turashaka kubizeza ko cyagezweho mu bwumvikane no kubahana ku cyerekezo cyiza buri wese agiye gufata.”  

Nyuma yaho Rickman yahise agaragariza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga umukunzi we mushya  tariki 17 Gicurasi.

Uyu muhanzi na Gashumba umenyerewe cyane mu myidagaduro ya Uganda bari bamaze imyaka itatu mu rukundo, gusa ibijyanye n’agatotsi mu mubano wabo byatangiye guhwihwiswa mu ntangiriro z’uyu mwaka, kugeza batangarije ababakurikira ko batakiri kumwe muri Gicurasi.

Rickman Manrick azwi mu ndirimbo nyinshi zitandukanye zirimo Abantu, Find your way, Ekibe, Sekkle Down n’izindi.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA