Riderman na Bulldog basanga gushyira hamwe ari byo bifasha gutera imbere
Imyidagaduro

Riderman na Bulldog basanga gushyira hamwe ari byo bifasha gutera imbere

MUTETERAZINA SHIFAH

August 9, 2024

Abaraperi bari mu banyabigwi mu njyana ya Hip hop Riderman na Bulldog bahishuriye urubyiruko rufite inyota yo gutera imbere ko ibanga ryabibafashamo ari ugushyira hamwe kuko guhuza imbaraga ari ingenzi.

Aba bahanzi barimo kwitegura igitaramo cyo kumurika umuzingo bafatanyije babitangaje ubwo bari mu gitaramo cy’urwenya cyabaye mu ijoro ry’itariki 8 Kamena 2024, mu gace kacyo ka Meet me to Night gatumirwamo ibyamamare bitandukanye mu rwego rwo gusangiza urubyiruko amahirwe ari hanze yabafasha kwiteza imbere.

Ubwo basubizaga ikibazo cy’umusaruro w’ubufatanye bwabo bombi, batangaje ko ari intambwe ishimishije nkuko Riderman abisobanura.

Yagize ati: “Hari umugani w’Ikinyarwanda uvuga ngo abashyize hamwe Imana irabasanga, iyo bashyize hamwe bagera kuri byinshi, uyu munsi iyo turebye ibikorwa n’aho u Rwanda rugeze ni ukubera y’uko twashyize imbere ubumwe ariko igihe twari dutandukanye, ibyavuyemo mwarabibonye, gushyira hamwe ni byo bya mbere.”

Ibyo avuga bishimangirwa na BullDogg watanze urugero ku bufatanye bwabo n’umusaruro bwabagejejeho.

Ati: “Iyo nkurikije imibare y’abareba ibihangano byanjye njyenyine (Views), nkareba n’izo tumaze kuzuza mu minsi maze gukorana na mukuru wanjye Gatsinzi (Riderman), mbona harimo inyungu cyane kurusha kuba nakora njyenyine, iyo tubirebye tukabona gukorana byihutisha imibare dushobora guteganya gukorana imishinga minini kandi yamara igihe kirekire kurushaho, kandi n’abandi bose bafite igitekerezo cy’uko twakorana mu mujyo mwiza bahawe ikaze.”

Ubwo babazwaga ku bihe byabo byo hambere muri iyo njyana byakunze kugaragaramo kudahuza, no gusobanura impamvu yatumye bahitamo guhuza imbaraga muri uyu mwaka, basobanuye ko bwari ubwana n’amashagaga ya gisore, kandi kuri ubu nta mwanya bakibifitiye.

Mu gusubiza Riderman yagize ati: “Mu by’ukuri hari amashagaga twari dufite tukiri bato. Yari mu njyana y’umujinya ariko tumaze gukura ubu ni umupapa afite abana nanjye ndi we, ntabwo twaba tugifite umwanya wo gushondana nk’amasake.”

Biteganyijwe ko aba baraperi bazataramira muri Camp Kigali tariki 24 Kanama 2024 aho bazaba bamurikira alubumu yabo nshya bise Icyumba cy’amategeko.

Bamwe mu bazabafasha gususurutsa abitabiriye harimo Ish Kevin, Bruce The 1st, Kenny K Shot, Bushali, B Threy, n’abandi baziyongeramo.

Riderman yavuze ko indirimbo akunda kuri alubumu, yahuriyemo na Bulldogg ari iyitwa Bakunda abapfu mu gihe mugenzi akunda iyitwa Amategeko 10.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA