Riderman ntiyemeranya n’abavuga ko Hip Hop yari yarazimye mu Rwanda
Imyidagaduro

Riderman ntiyemeranya n’abavuga ko Hip Hop yari yarazimye mu Rwanda

MUTETERAZINA SHIFAH

June 27, 2024

Umuraperi uri mu bakunzwe kandi bafite izina rikomeye mu Rwanda Gatsinzi Emery uzwi cyane nka Riderman, yavuze ko atemeranya n’abavuga ko hari igihe mu Rwanda Hip Hop yigeze izima. 

Hashize igihe mu nkuru z’imyidagaduro mu Rwanda hishimirwa umuvuduko injyana ya Hip Hop  imaze igihe iriho, cyane ko bamwe bemeza ko hari hashize igihe isa nk’aho itagitegwa amatwi n’imbaga nyinshi y’Abanyarwanda.

Kuri ubu, bamwe mu bakurikiranira hafi iyo njyana bemeza ko iyo njyana yongeye gutegwa amatwi.

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya Riderman yavuze ko atemeranya n’abavuga ko Hip Hop hari igihe cyageze ikareka gukurikirwa mu Rwanda.

Yagize ati: “Kuri njyewe ntabwo ntekereza ko hari igihe na kimwe Abanyarwanda batigeze bakunda Hip Hop, ngira ngo mu bitaramo byose byagiye bibaho no mu maserukiramuco yose yabayeho nk’ayo twagiye dukora. Cyane ko mu mwaka ushize habaye Iwacu muzika Festival ku babashije kwitabira biriya bitaramo ngira ngo babonye uko Hip Hop ikunzwe.”

Yongeraho ati “Ku bwanjye Hip hop nta hantu yigeze ijya, ni byiza cyane ko ubona hari abashyashya barimo kuyikora ariko abakunzi bayo bahozeho kandi n’uyu munsi barahari.”

Mu rwego rwo gushimangira ko Hip Hop ikunzwe na benshi kandi yashinze imizi mu Rwanda, Riderman afatanyije na Bull Dog baheruka gushyira ahagaragara umuzingo bise Icyumba cy’Amategeko.

Riderman avuga ko mu rwego rwo kumurikira abakunzi babo uwo muzingo, we na mugenzi we Bull Dogg bateganya gukora gukora igitaramo tariki 24 Kanama 2024.

Ni ibintu avuga ko babaye batangaje igihe bizabera kugira ngo abakunzi babo babe bitegura ibindi bijyanye n’aho bizabera bakazabitangaza mu bihe bya vuba.

Yemeza ko ari igitaramo kizaba kigaragaraza umuco wa Hip Hop, yaba mu mibyinire, imyambarire ndetse n’ibindi.

Ati: “Ni ukuyigeza ku bakunzi kuko bayisabye, ariko na none ni no kumurika umuco wa Hip Hop kuko nk’uko bigaragara ku butumire ni Hip Hop Culture Concert. Ni igitaramo kizarangwamo umuco wa Hip Hop cyane ku buryo ari imyambarire, imicurangire, ari imiziki izacurangwa bizaba byiganjemo umuco wa Hip Hop ku bantu bayikunda. Abakunzi bayo bazizihirwa ndabizi, ariko ku muntu utazi Hip Hop abashije kuhagera nemeza ko yazahava hari byinshi ayizeho.”

Riderman avuga ko  abantu by’umwihariko abakunzi ba Hip Hop bakwiye kwitega byinshi kandi byiza muri uyu mwaka.

Ati: “Kuri uyu mwanya ni ukwitega ibyiza byinshi cyane, hari iyi alubu twasohoye ariko kandi hari n’izindi ziri mu nzira; Hari Alubumu ya Tuff Gang, iya Bull Dogg ndetse n’iyanjye, kandi hari n’abahanzi benshi nzi bakora Hip Hop bafite izindi barimo  gukoraho zizagaragara vuba, ku bakunzi ba Hip Hop rero ntabwo bazongera kugira irungu.”

Yanagarutse ku bijyanye n’ibisa no gushyamirana (Beef) bikunze kugaragara muri iyi njyana, Riderman avuga ko bibaho mu njyana ya Hip Hop.

Ati: “Ku bwanjye nzi ko ari ibintu bibabaho ariko abantu batagakwiye kurengera ngo bagere n’aho batukana ku babyeyi, ariko icyo navuga ni uko iyo abantu bashyize hamwe baratsinda, iyo bashyamiranye bacika intege. Rero abantu bagakwiye gushyira imbaraga mu gushyira hamwe no mu gukorana kurusha uko bazishyira mu guterana amagambo no gushyamirana.”

Icyumba cy’Amategeko ni umuzingo wa Rideman yafatanyije na Bull Dogg ugizwe n’indirimbo esheshatu. Kuva washyirwa ahagaragara uboneka  ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki.

TANGA IGITECYEREZO

  • Berchimas
    June 27, 2024 at 9:46 am Musubize

    Hari benshi bemera hip Pu abahanzi bayo turabemera sana

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA