Umuraperi uri mu beza u Rwanda rufite Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman, yashimiye abakunzi be abateguza ko muri 2026 azakora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki.
Uyu muhanzi ni we wafunze urubyiniro mu gitaramo Kevin Kade yizihirijemo imyaka itanu, amaze mu muziki cyabaye tariki 31 Ukuboza 2025, yerekwa urukundo rudasanzwe n’abitabiriye.
Riderman yaririmbye inyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo Polo, Mambata yafatanyije na Safi Madiba, Ikinyarwanda yafatanyije na Bruce Melodie, Till I die yahuriyemo na Urban Boyz n’izindi aziririmbana n’abakunzi be.
Mbere y’uko ava ku rubyiniro Riderman wari warenzwe n’urukundo yeretswe yashimiye abakunzi be abateguza igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20.
Yagize ati: ” Ndabashimira urukundo mwanyeretse kuva natangira umuziki mu 2006 muri uyu dutangiye nzaba maze imyaka 20.”
Yongeraho ati:” Muri uyu mwaka dutangiye nzakora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 maze mu muziki, nzaba ndi kumwe n’abantu batandukanye by’umwuhariko ndifuza ko muzaba muhari.”
Mu biganiro bitandukanye Riderman yagiye avuga ko yatekereje ko yaba umuhanzi ubwo yigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye ari na bwo yakoze indirimbo ye ya mbere binyuze mu itsinda ryitwaga UTP Soldiers, atangirira ku ndirimbo ebyiri zirimo iyitwa ‘Byina’ icyo gihe hari muri Mata 2006.
Riderman yakomeje kwiharira igikundiro cy’abakunzi b’umuziki mu Rwanda kugeza ubwo mu 2013 yegukanye Primus Guma Guma Super Star ibintu byashimishije abakunzi b’ibihangano bye cyane.
Riderman afite abantu batatu mu bijyanye n’umuziki amaze kugira Album zirindwi n’iya munani yitwa ‘Icyumba cy’amategeko’ yahuriyeho na Bull Dogg.

