Rigobert Song ntakiri umutoza wa Cameroon
Siporo

Rigobert Song ntakiri umutoza wa Cameroon

SHEMA IVAN

February 28, 2024

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroun (FECAFOOT) ryatangaje ko ryatandukanye n’uwari Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’Abagabo Rigobert Song nyuma y’umusaruro udashimishije mu Gikombe cy’Afurika cyabereye muri Côte d’Ivoire.

Isezererwa rya Rigobert Song ryamenyekanye kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Gashyantare  2024, binyuze mu itangazo (FECAFOOT) yashyize hanze imushimira we n’abari bamwungirije muri izo nshingano yari amazemo imyaka ibiri.

Rigobert Song yagizwe Umutoza Mukuru wa Cameroon tariki 28 Gashyantare 2022 asimbuye Toni Conceição wari umaze gusezererwa.

Song azibukirwa ko yafashije Cameroon kubona itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 cyabereye muri Qatar atsinze Algeria nubwo batarenze amatsinda.

Mu mikino 23 Rigobert Song yatoje Cameroon yatsinze imikino itandatu, anganya umunani, atsindwa icyenda.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA