Umwe mu bahanzi binjiza akayabo k’amadolari muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika abikesha umuziki Rihanna, yatangaje ko yicuza kuba yarambaye bikini mu myaka ye yatambutse.
Uyu muhanzi akaba n’umubyeyi w’abana babiri avuga ko igihe cyose asubije amaso inyuma akareba imyambarire ye ya kera, yibaza niba yarabikoze koko.
Mu kiganiro yagiranye na Vogue kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Gicurasi 2024, yavuze ko hari imyambarire atazongera kugira nk’umubyeyi.
Yagize ati: “Biraza kumvikana nko kwijijisha ariko byari bibi cyane, nambaraga ibigaragaza ibice by’ibanga, imyenda yanjye y’imbere igaragara, amabere agaragara ariko ubu nk’umubyeyi sinakongera kubikora ukundi.”
Ngo ntabwo aba yiyumvisha ko ari we wabikoze koko kuko bimutera ipfunwe iyo asubije amaso inyuma akabyibuka.
Uyu muhanzi yibarutse imfura ye yitwa RZA Athelston Mayers tariki 19 Gicurasi 2022, aho nyuma y’umwaka umwe yamukurikije ubuheta bwe Riot Ross wavutse muri Kanama 2023.