Rio Tinto yemerewe gucukura lithium mu Rwanda
Ubukungu

Rio Tinto yemerewe gucukura lithium mu Rwanda

NYIRANEZA JUDITH

January 29, 2024

Guverinoma y’u Rwanda na Rio Tinto Minerals Development Limited basinyanye amasezerano yo gucukura no gutunganya ubwoko bw’amabuye y’agaciro ya Lithium mu Rwanda, mu Ntara y’Iburengerazuba.

Nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cya Mine, Peterole na Gaze Yamini Karitanyi, kuba u Rwanda rugiye gukorana n’icyo kigo kuko ari amahirwe mu rwego rw’ubucukuzi.

Yagize ati: “Kwinjiza Rio Tinto mu rwego rw’ubucukuzi ni ukwiyemeza gukomeza guteza imbere urwo rwego, kandi hazakomeza no gushyirwa ingufu mu kuzamura no kuvugurura rwego rw’ubucukuzi bukorwa mu buryo bugezweho hagendewe ku bipimo bya ESG.

Mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Kampani Rio Tinto Minerals Development Limited ikorera mu bihugu 35.

Lawrence Dechambenoit umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Rio Tinto yagize ati: “Rio Tinto itewe ishema no gukorana na Guverinoma y’u Rwanda, bikazafasha gushyirwa mu bikorwa ubunararibonye bw’iyo sosiyete, gushakisha ibuye rya lithium riboneka mu Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba”.

TANGA IGITECYEREZO

  • Nizeyimana JMV
    November 22, 2024 at 6:40 pm Musubize

    Aya Mabuye azatangira gucukurwa ryari nonese ubwo ikiro kizajya kigurwa FRW angahe? Ntuye Irutsiro

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA