RNMU igaragaza ko hakiri ikibazo cy’ubuke bw’abaforomo n’ababyaza
Ubuzima

RNMU igaragaza ko hakiri ikibazo cy’ubuke bw’abaforomo n’ababyaza

KAYITARE JEAN PAUL

May 24, 2024

Urugaga rw’Abaforomo n’ababyaza mu Rwanda (RNMU) rugaragaza ko hakiri ikibazo cy’ubuke bw’abaforomo n’ababyaza ibyo bigatuma n’abahari bakora amasaha menshi.

Gitembagara André, Perezida wa RNMU, Yabigarutseho mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’abaforomo n’ababyaza.

Yavuze ko uyu mwuga ugitangira mu 1995 bari bafite abaforomo bake cyane batagera nibura kuri 400 mu gihe nta babyaza bagiraga.

Uyu munsi habarurwa abaforomo n’ababyaza 15,200 mu gihugu hose.

Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza rwishimira ko Minisiteri y’Ubuzima yashyizeho porogaramu yiswe ‘4 by 4’ igamije gukuba umubare w’abakozi bo kwa muganga bose inshuro 4 nibura kugera mu 2028.

Ikindi kibazo ni ikijyanye n’ubuke bw’abaforomo n’ababyaza mu kazi.

Gitembagara agaragaza ko mu kigo nderabuzima kimwe ushobora gusangamo umubyaza umwe, agomba kwakira ababyeyi barenga 3 ku munsi kandi akanababyaza.

Hari aho umuforomo umwe ashobora gusuzuma abarwayi basaga 50 ku munsi.

Itegeko ry’umurimo rivuga ko umukozi akora amasaha 40 mu cyumweru ariko ngo mu buvuzi byarananiranye.

Agira ati: “Ikibazo cy’amasaha ni ikibazo kituremereye. Umuforomo n’umubyaza akora amasaha 50 na 60 mu cyumweru.”

Chantal Mukaruziga ukorera mu bitaro bya kibagabaga na we ahamya ko imibare y’ababyaza n’abaforomo ari mikeya.

Shumbusho Samuel, ukorera mu bitaro bya Nyarugenge, yizeye ubuvugizi bw’urugaga rw’abaforomo n’ababyaza kugira ngo ikibazo cy’ubuke bwabo gishobore gukemuka.

Minisiteri y’Ubuzima na yo yemeza ko umubare w’abaforo ukiri muke.

Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima uvuga ko igihugu cyakabaye gifite abaforomo n’ababyaza ndetse n’abaganga 4 ku baturage 1000.

Ni mu gihe mu Rwanda habarwa umuganga 1 ku baturage 1000.

Viviane Umuhire Niyonkuru, inzobere ishinzwe ubumenyi bw’abaganga muri Minisiteri y’Ubuzima, asobanura ko abaganga 3 babura, bigira ingaruka nini bigatuma abaganga bahari bakora amasaha menshi.

Yagize ati: “Ubwo rero turacyabura abaganga 3, ibyo bituma bakora amasaha menshi kuko umuganga aba arimo gukura umurimo wakabaye ukorwa n’abantu bane akawukora ari umuforomo umwe.”

Yavuze ko hari amavugururwa arimo gukorwa yiswe ‘4by4’ agamije gukuba abaganga, abaforomo n’ababyaza ndetse n’abaganga mu zindi nzego inshuro enye mu gihe cy’imyaka ine.

Akomeza agira ati: “Ni muri ubwo buryo twatangiye kugarura abatari bari mu mwuga kuwugarukamo, bari barize ibijyanye n’ubuvuzi ndetse no kwigisha benshi kurenza umubare twigishaga.”

MINISANTE ivuga ko Kaminuza y’u Rwanda ndetse n’izigenga zisohora abanyeshuri 648 b’abaforomo buri mwaka.

Minisiteri y’Ubuzima ifite intego yuko abaganga bakeya basohoka buri mwaka nibura baba basaga 3000 ku mwaka.

Ati: “Wa mubare mukeya twagiraga uziyongera, tugire abaforomo benshi ya masaha yo gukora igihe kirekire abe makeya.

Nitwongera uwo mubare bizatuma ari abarwayi, abatugana kwa muganga babona serivisi nziza ari na baforomo bacu babasha kubona igihe cyo kuruhuka bagakora amasaha agenwe nk’abandi bose.”

Gitembagara André, Perezida wa RNMU

Foto: Internet

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA