Rodríguez na Nyirarukundo begukanye umunsi wa mbere wa ‘Kirehe Race 2025’ (Amafoto)
Siporo

Rodríguez na Nyirarukundo begukanye umunsi wa mbere wa ‘Kirehe Race 2025’ (Amafoto)

SHEMA IVAN

October 11, 2025

Umunya-Espagne, Alejandro Gainza Rodríguez mu bagabo na Nyirarukundo Claudette mu bagore, begukanye Umunsi wa mbere w’isiganwa ry’amagare “Kirehe Race 2025” wakinwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 11 Ukwakira 2025.

Iri siganwa ritegurwa ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) n’Akarere ka Kirehe riri gukinwa ku nshuro ya kane ndetse rizamara iminsi ibiri nk’uko byagenze mu mwaka ushize.

Ku munsi waryo wa mbere, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Ukwakira, abagabo n’abatarengeje imyaka 23 bakoze intera y’ibilometero 177, abagore n’abakobwa batarengeje imyaka 23 n’ingimbi bakoze ibilometero 138. Ni mu gihe, abangavu bakoze ibilometero 72.

Nyuma yo kugera i Kirehe, abakinnyi bahazengurutse inshuro 10 mbere yo gusoza.

Umunya-Espagne, Alejandro Gainza Rodríguez, ukinira ikipe ya May Stars, wacikiye abo bari kumwe mu bilometero bitatu bya nyuma, yabaye uwa mbere akoresheje amasaha ane, iminota 36 n’amasegonda 49, akurikirwa na Nsenginyuma Shemu (Java-InovoTec) yasize amasegonda 23 mu gihe Tuyizere Etienne  (Java-InovoTec) wabaye uwa gatatu yasizwe amasegonda 24.

Mu cyiciro cy’abagore na bo bahagurukiye kuri Stade Amahoro, Nyirarukundo Claudette ukinira Team Amani yabaye uwa mbere yakoresheje amasaha atatu, iminota 44 n’amasegonda 37, akurikirwa na Ingabire Diane wabaye uwa kabiri na Ntakirutimana Martha wabaye uwa gatatu.

Niyogisubizo Eric ukinira Les Amis Sportifs, Ishimwe Brian wa Ndabaga CT na Ntirenganya Moise wa Les Amis Sportifs bahize abandi mu ngimbi.

Ni mu gihe Abangavu bayobowe na Masengesho Yvonne wa Ndabaga WCT, Akimana Donatha wa Ngarama WCT na Uwizeyimana Ancilla wa Bugesera WCT bahize abandi.

Ku munsi wa kabiri wa Kirehe Race 2025 izakinwa, ku Cyumweru tariki ya 12 Ukwakira, isiganwa rizazenguruka mu Karere ka Kirehe, aho abagabo (Men Elite & U23), ingimbi (Men Juniors) n’abagore (Women Elite & U23) bazahaguruka saa tatu ku biro by’Akarere ka Kirehe bafate umuhanda wa Rusumo ku Mupaka – Cyunuzi (aho Kirehe ihanira imbibi na Ngoma) – Ku biro by’Akarere ka Kirehe bazenguruke inshuro eshatu, hareshya n’ibilometero 69,5.

Icyiciro cy’abangavu (Women Juniors) bo bazazenguruka Nyakarambi inshuro umunani, intera yose ingana n’ibilometero 31,2 guhera saa tatu.

Mbere y’abo hazaba hakinwe isiganwa ry’abakoresha amagare ya matabaro (pneu ballons), aho bazahaguruka saa mbiri bazenguruke inshuro eshanu i Nyakarambi hareshya n’ibilometero 19,5.

Alejandro Gainza Rodríguez yegukanye umunsi wa mbere wa Kirehe Race mu bagabo
Nyirarukundo Claudette yegukanye umunsi wa mbere wa Kirehe Race mu bagore
Masengesho Yvonne wa Ndabaga WCT yahize abandi mu bangavu
Niyogisubizo Eric ukinira Les Amis Sportifs wahize abandi mu ngimbi yishimira intsinzi

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA