Umuhanzi Ross Kana uherutse gutandukana na Label ya 1:55 AM, yatangaje ko atazongera gukorana n’inzu ifasha abahanzi barenze umwe kuko bituma abahanzi batitabwaho mu buryo Bungana.
Ni nyuma y’uko uyu muhanzi aherutse kugaragaza ko kuba yaratandukanye na 1:55AM, ntacyo yahombye kuko kuri ubu ari bwo arimo gukora neza ibyafashwe nko kwihenura kuri iyo nzu.
Yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro n’imwe muri Televiziyo zikorera mu Rwanda mu ijoro ry’itariki 28 Nzeri 2025, avuga ko naramuka yongeye gukorana n’inzu zifasha abahanzi atazongera gukorana n’izifasha abahanzi benshi.
Yagize ati: “Jyewe ntabwo nzongera kwisanga muri kompanyi (Company) ifasha abahanzi benshi, ubwo ningira kompanyi nongera gukorana nayo azaba ari jye njyenyine […..] Urugero nko muri ‘Mavin Records’ buri muhanzi aba afite itsinda rishinzwe kumufasha urumva bibaye biri kuri urwo rwego abo bantu baba ari ingenzi.”
Muri icyo kiganiro Ross Kana yongeye kugaruka ku ibaruwa yigeze kwandikwa na 1: 55 AM ivuga ko umuhanzi yitaho kandi ifite mu nshingano ari Bruce Melodie wenyine, asobanura isano ifitanye n’iyo yahise ashyira ahagaragara asezera muri iyo Kompanyi.
Yagize ati: “Tuvugishije ukuri iriya barwa ntiyari nziza, ntabwo wabona ibaruwa imeze gutyo ngo ukurikizeho iy’umuhanzi ngo utinde kumenya ibyabaye, umuntu wese ubibonye abona ko hakurikiraho kwirukanwa kandi kwirukanwa bivuze ikintu kibi, aho kwirukanwa wasezera.”
Ross Kana avuze ibi mu gihe aherutse gushyira hanze indirimbo iri mu zirimo kubica bigacika yitwa Molela ya mbere akoze bwa mbere avuye muri 1:55AM.
Ross Kana yahishuye ko ari yo ndirimbo yamuhenze kuva yatangira umuziki kuko yayitanzeho asaga ibihumbi 25 y’amadolari ya Amerika.
Amakuru avuga ko amashusho y’indirimbo Molela yafatiwe muri Tanzania, ikaba imaze ibyumweru bitatu iri ku rubuga rwa Youtube ikaba imaze kurebwa n’abasaga miliyoni.